skol
fortebet

Televiziyo 7 zaje mu Rwanda zibica bigacika ubu zikaba zarabaye Cyera Habayeho.

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka yatambutse mu Rwanda habayeho televiziyo zitandukanye gusa inyinshi muzagiye zivuka zafungaga imiryango nta minsi zimaze ahanini bituruka ku bibazo by’amikoro ndetse n’imishinga yizwe nabi muri rusange , muriyi nkuru mutwemerere tugaruke kuri televiziyo 7 zaje zibica bigacika ndetse zikagira na bakunzi benshi ariko ubu zikaba zarabaye amateka. Murakaza neza muriyi nkuru.

Sponsored Ad

1. FAMILY TV

Family Tv iri muri televiziyo z’igenga zabimburiye izindi gukorera mu Rwanda , iyi Televiziyo Yaje mu mwaka w’i 2012 , niyo television ya kabiri yigenga yabayeho mu Rwanda nyuma ya TV10 yo yaje muri 2011. Family tv Yaje ifite ibiganiro ndetse na porogaramu nziza zirimo kwerekana imipira y’iburayi nka Uefa champions league ndetse n’izindi gahunda zitandukanye. mu gihe kirenga imyaka 9 yabayeho iyi televiziyo yareze abanyamakuru batandukanye barimo : Yvonne kayitesi uzwi nka Tessy ubu ukorera Isango star , Kamabare Casper ubu ukorera Igihe , Agahozo Amiella wakoreye ibitangazamakuru nka Flashtv ndetse n’abandi banyamakuru bagiye batandukanye. mu mwaka w’i 2021 Family tv yari imaze imyaka igera ku 10 ibayeho ku bugenge yaje gufunga imiryango kubera ibibazo by’amikoro ubu icyari Family tv cyabaye Cyera Habayeho.

2. LEMIGO TV

Indi televiziyo y’igenga yazanye umuriri ndetse no gukundwa byagahebuzo ariko ikaramba nk’umuriro w’amashara , iyi televiziyo yaje mu mwaka w’i 2014 iza ifite ibiganiro ndetse na porogaramu nziza zirimo ibiganiro nka The Ramjaane Show, Halftime Show, celebrities show, Television yawe, amakuru mu kinyarwanda ndetse n’ibindi byinshi. iyi televiziyo yagize uruhare rukomeye mu kwerekana impano za banyamakuru bari bato icyo gihe barimo : Lucky Nzeyimana , Jules Karangwa , Clapton kibonge , Miss mutesi aurore , ndetse n’abandi benshi. nyuma yaho iyi Televiziyo yakundwaga na benshi mu mwaka w’i 2015 yaje gufunguka imiryango kubera ibibazo by’amikoro maze iza kongera gushorwamo imari ihinduka ROYALTV.

3. YEGO TV

Iyi nayo yari televiziyo yigenga yafuguye imiryango mu mwaka w’i 2014 , yegotv yaje ifite udushya twinshi turimo akuko izaba ifite Umunyamakuru muri buri murenge w’u RWANDA. gusa inzira ntibwira umugenzi umuriri wiyi televiziyo yarije ibica bigacika warambye nk’umuriro w’amashara maze mu ntangiriro za 2015 ifunga Imiryango. yegotv mu gihe cy’amadacyika yamaze ikora yagize Abanyamakuru nka : Cleppy Da Great, Kjohn, Mbata dology, Ziggy55, n’abandi benshi.

4. ROYALTV

Iyi televiziyo Yatangiye gukora mu mwaka w’i 2015 iza ifite ibiganiro bikosotse ndetse na porogaramu nziza zakorwaga na banyamakuru b’indobanure. uramutse uvuzeko ari imwe muri televiziyo zahaye akazi gakomeye televiziyo Rwanda bitewe n’ubuhanga bw’abanyamakuru yakoreshaga ntabwo waba ubeshye na gato kuko uyu munsi televiziyo Rwanda ifite abanyamakuru batanu yakuye kuri Royaltv abo barimo : Gloria mukamabano , Lucky Nzeyimana , Yvonne Ingabire , Fiston Felix Habineza ,ndetse na Cyubahiro Bonaventure. mu biganiro bitazigera byibagirana iyi televiziyo yagize wavugamo : The sun up , Celebrities show , Halftime show , n’ibindi byinshi. Mu mwaka w’i 2018 iyi televiziyo yari yaranyuze benshi yaje gufunga imiryango Burundu kubera ibibazo by’amikoro.

5. CLOUDS TV

Iyi television yubatse izina riremereye mu gihugu cya tanzania yifuje kwagura ibikorwa byayo maze mu mwaka w’i 2014 iza gufungura ishami ryayo mu Rwanda , iyi televiziyo yaje ifite ibiganiro ndetse na porogaramu nziza zitandukanye mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu yamaze ikora televiziyo ya clouds tv yakozeho abanyamakuru batandukanye bazwi hano mu Rwanda barimo : Paul Rutikanga , Muramira Francois Regis , umuhanzikazi Lanie Mutoni ndetse n’abandi banyamakuru batandukanye. Mu mwaka w’i 2017 Clouds Tv yarimaze imyaka itatu ibayeho nka mbarubukeye yaje gufunga imiryango kubera ibibazo by’amikoro.

6. PRIME TV RWANDA

Iyi yaje ifite intero yuko izaba ari televiziyo y’urubyiruko , izaha akazi urubyiruko ndetse ikagira ibiganiro bikundwa n’urubyiruko. mu mwaka w’i 2018 nibwo Primetv yatangiye gusakaza amashusho ihera ku biganiro ndetse na porogaramu nziza inyinshi murizo zireba urubyiruko. iyi televiziyo Yagize ibiganiro byakundwaga na benshi birimo nka: 411, Tubwire Show, filime zisobanuye mu kinyarwanda , n’izindi gahunda zitandukanye. Mu mwaka w’i 2023 Prime Tv yahumekaga uwanyuma yaje gufunga imiryango kubera ibibazo by’amikoro.

7. Contact Tv Rwanda

Iyi televiziyo yaje ari ishami rya Radio contact fm iri mu ma radio y’igenga yabayeho mbere mu Rwanda , iyi televiziyo contact yafunguye imiryango mu mwaka w’i 2014 ,
mu bihe byiza byayo yagize ibiganiro byakunzwe birimo icyitwa CMS ( contact music circle )cyakorwaga na Fatakumavuta , ikiganiro cya siporo cyakorwaga n’abarimo Faustinho simbigarukaho , Wasili , ndetse na Aline thebosschick. contact tv yanyuze benshi binyuze mu biganiro byayo yaje gufunga imiryango mu mwaka w’i 2019 ibyayo bisigara ari ya migani miremire itangirwa na cyera habayeho.

Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa