skol
fortebet

Top10. Ibyamamare byize ku ishuri rya Lycee de Kigali

Yanditswe: Monday 10, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu Kinyarwanda baravuga ngo iyimirijwe ikaramu ntirambururwa bishatse kuvuga ko kwiga ukamenya ari kimwe mu byiza umuntu yakabaye yishimira muri ubu buzima, ntawacyerensa umumaro w’ishuri ku buzima bwa muntu kwiga ni byiza ndetse bigira umumaro munini mu mibereho yacu. Muriyi nkuru ntabwo tugiye kurebera hamwe ibyiza bitarondoreka by’ishuri ahubwo munyemerere uyu munsi tuze kwitsa cyane ku ngingo igaruka kuri bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda ushobora kuba utaruziko burya bwose bize ku (...)

Sponsored Ad

Mu Kinyarwanda baravuga ngo iyimirijwe ikaramu ntirambururwa bishatse kuvuga ko kwiga ukamenya ari kimwe mu byiza umuntu yakabaye yishimira muri ubu buzima, ntawacyerensa umumaro w’ishuri ku buzima bwa muntu kwiga ni byiza ndetse bigira umumaro munini mu mibereho yacu. Muriyi nkuru ntabwo tugiye kurebera hamwe ibyiza bitarondoreka by’ishuri ahubwo munyemerere uyu munsi tuze kwitsa cyane ku ngingo igaruka kuri bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda ushobora kuba utaruziko burya bwose bize ku ishuli rya Lycee de Kigali. Iri ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge rikaba ari ishuri ryubatswe ku bufatanye n’igihugu cy’ubufaransa maze riza gufungura imiryango bwa mbere mu mwaka w’i 1975, kuva rifunguye ryakomeje kugendera ku mategeko y’ubufaransa maze nyuma yaho mu mwaka w’i 1982 riza kwegurirwa Leta y’u Rwanda. Iri shuri riri muyindashyikirwa mu Rwanda rikaba ryarizeho abantu bagiye batandukanye hano mu Rwanda. Muriyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe ibyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda byize ku ishuli rya Lycee de Kigali mu bihe bitandukanye. Murakaza neza.

1.Kakooza Nkuriza Charles (KNC) Imfurayiwacu
Rwiyemezamirimo akaba n’icyamamare mu itangazamakuru ry’u Rwanda KNC ari mu byamamare byize kuri iri shuri ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye hagati yumwaka w’I 2000-2002 akaba ariho yize icyiciro gisoza amashuli yisumbuye ibizwi cyane nka Advanced Level aho yasoreje amashuli yisumbuye kuri Lycee de Kigali muri 2002.

2. Tomclose
Dr. Muyombo Thomas wamamaye mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Tomclose nawe nundi muntu wicyamamare wize kuri iri shuri riherereye mu rugunga ho mu mujyi wa Kigali, Muyombo Thomas yize ku ishuri rya Lycee de Kigali hagati yumwaka w’i2002-2004. Akaba yarasoreje amashuri yisumbuye ku ishuri rya Lycee de Kigali mu mwaka w’i2004.

3. Arthur Nkusi
Umunyarwenya wamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Rwanda nka Rutura nawe yize kuri iri shuri rya Lycee de Kigali , ubwo yari umunyeshuri kuri Lycee de Kigali Arthur nkusi yatangije igitaramo yakoraga cyitwaga did you know aho yabwiraga abanyeshuli bagenzi be tumwe mu tuntu dutangaje batari bazi ndetse akanabatera urwenya mu nkuru zitandukanye.

4. David Bayingana
Undi muntu wicyamamare wize ku ishuri rya Lycee de Kigali ni David Bayingana , uyu ni umunyamakuru wubatse izina mu ruhando rwitangazamakuru rya siporo hano mu Rwanda, Bayingana yize kuri iri shuri hagati yumwaka w’i2002-2004. Akaba ubwo yigaga kuri iri shuri yarazwi cyane ku buryo yandikaga amakuru ya siporo ndetse n’abakinnyi ku tubaho abanyeshuri bari barahawe bagomba kwandikaho amasomo yabo.

5. DJ Pius
Rukabuza Ricky Pius ariko wamamaye nka Dj Pius yavukiye ndetse akurira mu mujyi wa Mbarara ho mu gihugu cya Uganga gusa akaba yaraje gusoreza amashuli yisumbuye mu Rwanda, Dj Pius numwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda byize ku ishuri rya Lycee de Kigali, Pius akaba yarize kuri iri shuri hagati ya 2005-2007.

6. Junior Giti
Uyu mugabo wubatse izina mu mwuga wo gusobanura filime numwe mu bantu bazwi na bantu benshi bize ku ishuri rya Lycee de Kigali , Giti kimizi mirefu akaba yarize ku ishuri rya Lycee de Kigali hagati yumwaka wa 2011-2013.

7. Miss Bahati Grace
Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i2009 Grace Bahati ari mu byamamare byavomye ubumenyi kuri iri shuri, uyu mubyeyi uyu munsi wa bana babiri yize kuri iri shuri icyiciro gisoza amashuri yisumbuye A level hagati yumwaka w’i2007-2009 aho yahasoreje amashuri yisumbuye muri 2009 mu ishami ry’imibare , ubutabire n’ubumenyamuntu (MCB- Mathematics Chemistry and Biology)

8. Kanyabugande Olivier Nyaxo
Uyu musore wubatse izina mu ruhando rwa filime zisekeje hano mu Rwanda nawe ni umwe mu bize kuri iri shuri, Nyaxo yize ku ishuri rya Lycee de Kigali hagati y’umwaka w’i2016-2018 akaba ariho yize icyiciro gisoza amashuli yisumbuye ibizwi nka Advanced level aho yize mu ishami ry’ibijyanye n’ubugenge , ubutabire ndetse n’ubumenyamuntu ( PCB – Physics , Chemistry and Biology)

9. Miss Yassipi Casmir
Uyu munyarwandakazi yamamaye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i2019, Yasipi mu busanzwe ni umukobwa w’umuhanga muri byinshi birimo n’ubusizi akaba yarize ku ishuri rya Lycee de Kigali hagati y’umwaka w’i2016-2018 mu ishami ry’imibare, ubugenge ndetse n’ubutabire (Mathematics ,Physics and Chemistry – MPC)

10. Miss Umunyana Shanitah
Uyu munyarwanadakazi wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i2018 ni umwe mu byamamare byize kuri iri shuri, rya Lycee de Kigali. Shanitah yize kuri iri shuri mu mwaka w’i2015-2017.

Ngayo nguko ibyamamare 10 mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda byize ku ishuri rya Lycee de Kigali , ku rutonde rwaba hakwiyongeraho abandi nka Khizz Kizito, Queen Kalimpinya, Pacson , Bably ,Sankara da premiere , nabandi benshi.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa