skol
fortebet

Top10 , Indirimbo 10 z’Ibihe byose z’umuraperi Tupac Shakur

Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Tupac Amaru Shakur afatwa na benshi nk’umuhanzi w’ibihe byose mu njyana ya Rap, ni umwe mu bantu bamamaye binyuze mu muziki kuva mu rusisiro rwaza California muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kugenda ukagera iyo mu birwa bya Fiji. Uyu muraperi mu gihe cy’imyaka 25 yamaze ku isi yahasize umurage uzahoraho iteka ndetse byumwihariko imyaka 7 yakozemo umuziki nta muntu n’umwe uteze kuyibagirwa.

Sponsored Ad

Imyandikire ye yakundwaga na benshi ndetse nyinshi mu ndirimbo ze zagarukaga ku bibazo bya buri munsi abirabura bahuraga nabyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe indirimbo 10 z’ibihe byose zuyu muhanzi umaze imyaka 29 yitabye Imana ariko n’uyu munsi ibihangano bye bikaba bigikoreshwa , bikunzwe ndetse byigisha benshi. Murakaza neza muri iyi nkuru.

1. California Love (feat. Dr. Dre & Roger Troutman) – 1995
Iyi ubwayo si indirimbo ahubwo yafatwa nk’ibendera ryerekana urwego rwa Rap ya baraperi baturuka mu gice cy’iburengerazuba ahazwi cyane nka West Coast , iyi ndirimbo yasohotse mu 1995 ndetse amajwi yayo yatunganyijwe n’umuhanga mubyo gutunganya indirimbo cyane cyane iza Rap ariwe Dr. Dre.

Iyi ndirimbo yahurije hamwe aba baraperi icyo gihe banabanaga mu nzu ifasha abahanzi ya Deathrow Records. Iyi ndirimbo Tupac akaba yarayikoze afunguwe muri Gereza aho yari amaze amezi 8 afunzwe azira gusambanya ku gahato. Tupac muri iyi ndirimbo agaruka ku buzima bwo ku mihanda ya California uburyo bugoye ndetse n’ibindi byinshi. Iyi ndirimbo imaze kujya hanze yarakunzwe cyane kuko yamaze igihe kirekire iyoboye izindi ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za America (Billboard Hot 100)

2.. Changes (feat. Talent) – 1998
Indirimbo dusanga ku mwanya wa kabiri ni iyitwa Changes cyangwa se Impinduka ugenekereje mu Kinyarwanda. muri iyi ndirimbo Tupac yarirekuye agaruka byimbitse ku ngorane ndetse n’akarengane abirabura muri America bahuraga nako.

Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka w’i1998 ikaba byumwihariko irimo amarangamutima yose ya Tupac nta kwizigama kurimo, muri iyi ndirimbo Tupac akomeza agaruka ku bibazo birimo ; irondaruhu, ubukene,akarengane mu butabera , n’ibindi byinshi.

Akomeza asaba ko buri wese yikubita agashyi akagira impinduka nziza zose yazana mu buzima , Iyo wumvise iyi ndirimbo yongera ku kwibutsa ko burya Tupac Atari umuhanzi gusa ahubwo yari n’ijwi ryabatagira kirengera.

3. Hit ‘Em Up (feat. Outlawz) – 1996
Muri Rap hari ubwo bijya bibaho ko abaraperi babiri bashyamirana , bakagirana ubwumvikane buke akenshi ibyo bigakemukira mu gukora indirimbo buri wese yihaniza mugenzi we akamwibutsa ko nta gitangaza ari cyo.

Mu mwaka w’i 1996 Tupac afatanyije n’itsinda yari yarashinze rya Outlawz yasohoye indirimbo yahaga gasopo abaraperi bose bo mu gice cya Newyork (East Coast) ariko byumwihariko Notorious B.I.G , itsinda rye rya Junior Mafia ndetse n’uwari umukoresha wa Notorous B.I.G mu nzu ifasha abahanzi ya Badboy Records ariwe Puffdaddy.

Iyi ndirimbo nyuma yo kujya hanze yatumbagije umwuka mubi warimo ututumba muri Rap hagati ya East Coast ndetse na West Coast , iyi ndirimbo yatumye ibintu birushaho kuba bibi cyane, Muri iyi ndirimbo Tupac yerekana ubushobozi bwe bw’indashyikirwa iyo bigeze mu kwihaniza abandi baraperi ndetse iyi ndirimbo ifatwa nk’iyibihe byose mu ndirimbo za mahari muri Rap.

4. Dear Mama – 1995
Iyi ni indirimbo Tupac yakoreye Mama we Umubyara ariwe Afeni Shakur , Dear Mama ikaba yarasohotse mu mwaka w’i 1995 muri iyi ndirimbo Tupac agaruka ku mubano we na Mama we , uburyo mama we yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubukene bunuma babagamo.

Gusa hirya yibyo byose agashimira umubyeyi we urukundo yamweretse ndetse n’uburyo atahwemaga kumwitaho n’ubwo bwose nta mikoro ahagije bari bafite ariko kandi akanenga Se afata nk’ikigwari utarigeze amuba hafi mu bihe bye by’ubuto.

Ku munsi wa none iyi ndirimbo iracyumwva ndetse abantu benshi barayikunda bakanayitura ababyeyi babo , biturutse ku nyandiko yuje amarangamutima Tupac yakoresheje muri iyi ndirimbo.

5. Hail Mary – 1996
Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka w’i 1996 , ni indirimbo noneho Tupac ava mu mujyo yari amenyerewemo wo kuririmba ku bibazo byari byugarije umuryango mugari wicyo gihe, ahubwo muri iyi ndirimbo mu nyandiko ye asaba Imana kumurinda ndetse akavugamo imirongo itandukanye yo muri bibiliya.

6. Keep Ya Head Up – 1993
Ni indirimbo uyu muraperi yasohoye mu 1993, ni indirimbo itanga ubutumwa bw’ihumure igakomeza umuntu wese uyumvise urimo aranyura mu bihe bitamworoheye, muri iyi ndirimbo Tupac agaruka ku buzima butoroshye burimo akarengane ndetse n’ubukene abirabura bahuraga nabyo ariko nanone agakomeza Abari n’abategarugori mu buzima bugoye banyuramo. ibi byumwihariko byerekana urukundo ndetse n’umutima wa kimuntu TUPAC yagiraga.

7. All Eyez on Me (feat. Big Syke) – 1996
Iyi ni indirimbo yasohotse mu mwaka w’i1996, ikaba yaranitiriwe Album uyu muraperi yasohoye mu 1996 yise All Eyez on me. Muri iyi ndirimbo Tupac agaruka ku buryo ari ku gasongero ka HipHop ndetse n’uburyo ari icyamamare ariko benshi bakaba batamwifuriza ibyiza. Inyandiko ye muri iyi ndirimbo ndetse n’uburyo ahuza amagambo ye biri mu bituma iyi ndirimbo iba nziza ku rushaho. Iyi ndirimbo n’uyu munsi ikaba iza mu ndirimbo 10 z’ibihe byose zuyu muraperi.

8. Ambitionz Az a Ridah – 1996
Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka w’i 1996 ikaba iri mu ndirimbo uyu muraperi yanditse akiva muri gereza, muri iyi ndirimbo Tupac agaragaza ko yiteguye buri kimwe cyose kizaza mu nzira ye , Pac akomeza avugako intego ye ari ukudacika intege uko byagenda kose. Agakomeza avuga ko Police ishaka kumugirira nabi ariko barushywa n’ubusa batazabigeraho. Iyi ndirimbo iri mu nziza uyu muraperi yasigiye abatuye Isi.

9. 2 of Amerikaz Most Wanted (feat. Snoop Dogg) – 1996
Iyi ni indirimbo yasohoye mu mwaka w’i1996 ikaba yari no kuri Album ye All Eyez On Me nayo yasohoye muri uwo mwaka. Muri iyi ndirimbo yakoranye n’umuraperi mugenzi we Snoop Doggy Dogg , inyandiko yayo igaruka noneho ku buryo Tupac yabashije gutsinda akaba ahagaze neza ndetse abenshi mu bashatse kumugirira nabi bakagaruka kumusaba imbabazi kuberako aba abarenze ndetse bafite ubwoba ko yazabihoreraho ibyo bamukoreye ibintu muri iyi ndirimbo avuga ko atakora.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zahurije hamwe abaraperi babiri bari bagezweho muri Rap yo mu myaka y’i 1990 ndetse aba bombi bakaba barabanaga mu nzu ifasha abahanzi ya DeathRow Records.

10. Run Tha Streetz (feat. Michel’le & Mutah)
Iyi ni indirimbo uyu muraperi yasohoye mu mwaka w’i 1996, muri iyi ndirimbo Tupac noneho aba ari umusore ukunda ndetse uri mu rukundo. Muri iyi ndirimbo Tupac aba asaba abakobwa bafite abakunzi kutabahoza ku nkeke babaza ngo ese urihe?urataha ryari? Ese twasohokana n’ibindi byinshi. Muri iyi ndirimbo Tupac agaragaza ko yumva yabasha gukunda ndetse no gutetesha umukunzi we mu buryo bwiza aramutse amuhaye umudendezo ntajye amuhata ibibazo byinshi.

Ku rutonde rwizi ndirimbo hakwiyongeraho izindi nyinshi cyane kuko uyu muhanzi mu bihe bye yakozemo indirimbo nyinshi nziza. Ku munsi wa none imyaka ishize ari 29 uyu muraperi yitabye Imana gusa ibihangano bye biracyakoreshwa n’abatuye impande zose zisi biturutse ku butumwa buzikubiyemo.

Tupac yitabye Imana mu mwaka w’i 1996 nyuma y’icyumweru ari mu bitaro avurwa ibikomere by’amasasu yari yarashwe, akaba yaritabye Imana afite imyaka 25 ya mavuko nta mwana cyangwa se umugore asize.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa