Tylor Swift yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga
Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025
Nyuma y’imyaka ibiri batangiye urugendo rw’urukundo, Tylor Swift na Travis Kelce, bamaze kwiyemeza kurushinga ndetse uyu mukobwa w’icyamamare mu muziki w’Isi yamaze kwambikwa impeta n’uyu musore w’icyamamare mu mukino wa “American Football”.
Kuri uyu wa 26 Kanama 2025 nibwo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, basangije ababakurikira amafoto y’ibirori byo kwambika impeta Tylor Swift byabereye ahantu mu busitani.
Aha bakaba bongeyeho amagambo agira ati “Umwarimu wanyu w’icyongereza n’umwarimu wanyu w’imyotozo ngororamubiri baritegura kurushinga.”
Tylor Swift uri mu bahanzi bakomeye muri Amerika, mu 2023 ni bwo yahamije ko ari mu rukundo na Travis Kelce, icyakora benshi batungurwa n’uko mu minsi ishize uyu muhanzi yatangarije amakuru ya album ye “The life of a showgirl” kuri Podcast yitwa “New heights” y’umukunzi we na murumuna we.
Muri iki kiganiro baherutse guhuriramo, Kelce yavuze ko yifuje guha nimero ze za telefone Tylor Swift ubwo yakoreraga igitaramo muri sitade yitwa Arrowhead iherereye mu Mujyi wa Kansas ari nayo uyu musore akiniramo ariko ntibyamuhira.
Nyuma yo kugerageza amahirwe kenshi ntahirwe, Kelce yavuze ko yagize amahirwe yo gufashwa n’inshuti ze zirimo abo mu muryango wa Tylor Swift bamufashije kubahuza baganira mu buryo bw’imbonankubone.
Tylor Swift w’imyaka 35 y’amavuko ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ndetse banavugwaho gutunga agatubutse cyane ko abarirwa ari hejuru ya miliyari 1.6$.
Tylor Swift yambitswe impeta n’umukunzi we
Ibyishimo byari byose kuri aba bombi ubwo bari bamaze kwemeranya kubana
Tylor Swift yemeranyije n’umukunzi we kurushinga




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *