Uburanga bwa Tems wifuza gukorana indirimbo na Jay-Z ndetse na Kendrick Lamar
Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023
Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Karere u Rwanda ruherereyemo Tems ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’umuraperi w’umunya-Canada, Drake ndetse n’umuraperi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kendrick Lamar.
Ibi, Tems uri kuzamuka neza muri Nigeria yabitangarije mu kiganiro cyitwa “Ask Me Anything” cya Elle Magazine. Ahishura ko yifuza gukorana indirimbo na Drake hamwe na Kendrick Lamar, yavuze ko asanzwe ari umufana ukomeye w’aba bahanzi bombi, kandi ko atekereza ko injyana baririmbamo yahura n’iye neza bikavamo indirimbo iryoheye amatwi.
Abajijwe uwo yifuza gukorana nawe indirimbo ubutaha, yagize ati: "Iyo nza kubazwa iki kibazo nko mu myaka ibiri ishize, nari kuvuga abantu bose maze gukorana nabo ubu."
Ati: “Nahoraga nifuza gukorana na Jay Z, na Kendrick. Ntabwo nigeze nkorana na Kendrick, ariko buri gihe iyo ndi imbere ya camera nkagira icyo mvuga, birangiye koko icyo kintu kibaye. Ni nde uzi ibizaba?”
Tems amaze kuba umwe mu baririmbyi bazwi cyane muri Nigeria mu myaka amaze mu muziki. Azwiho kugira ijwi ryihariye n’ubushobozi bwo guhuza injyana zitandukanye za muzika, zirimo R&B, Soul, na Afrobeat.
Collabo ya Tems, Jay-Z, na Kendrick Lamar izaba ari inzozi z’abafana benshi zibaye impamo, kuko hari ababyifuje igihe kirekire. Aba bahanzi uko ari batatu bazwiho impano n’ubushobozi bwabo bwo gukora umuziki mu buryo bwihariye kandi bufite ireme.
Indirimbo ye “Essence” yakoranye na Wizkid iri mu zakunzwe cyane ku isi yose mu 2021, kandi uyu muhanzikazi amaze gukorana n’andi mazina akomeye mu muziki, nka Drake na Rihanna. Kuri ubu, afite indirimbo ikunzwe n’abatari bake ariyo ‘Me & U.’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *