skol
fortebet

Uburere buruta ubuvuke! Tijara yageneye ubutumwa ababyeyi cyane abafite abana bamaze kuba inkumi n’abasore

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dada Kabendera wamenyekanye cyane nka TK mu mwuga w’itangazamakuru akunze kugaragaza ko ahangayishwa cyane n’uburyo ababyeyi barera abana babo cyane abenshi baziko kurera umwana ari ukumugaburira agahaga gusa ariko ntakurikirane ibirebana n’ubuzima bw’umwana kuza ubwo umwana ashobora kugera mu kintu kikamubera gishya kuko adafite uwo abaza.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi ukunda kugaragaza ko ari inshuti n’abana be cyane yasabye ababyeyi kwiga kuba inshuti n’abana bakabarinda kwibaza ibibazo bakanisubiza kandi aribo bakabafashije kubisubiza.

Yifashishije urukuta rwa Instagram yatangiye abaza ababyeyi uko umubyeyi yakabaye abana n’umwana we nyuma nawe aza avuga uko abyumva ndetse atanga n’inama ku ababyeyi bose zafasha kwagura ubucuti bw’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati"Reka uyu munsi mbyuke mbibariza cyane cyane ababyeyi mufite abana bamaze kuba inkumi n’abasore:Kuganira n’umwana wawe kuri Relationship ye bitangira ryari?ese ubundi bifasha iki umwana kuri iyo ngingo?ese birakwiye cg ntibikwiye?ndibariza ababyeyi :Abagabo n’abagore!
Twungurane ibitekerezo.
"Uburere Buruta Ubuvuke

Tijara adatinze yaje gutanga ibitekerezo bye ndetse atanga n’inama ze ku babyeyi

Ati"Twebwe ababyeyi cyane cyane bo muri Afurika tuziko umwana adafite uburenganzira bwo kutuganiriza cg kuganirizwa kuri Relationship ye(Umubano mu rukundo) ariko burya ni ukwibeshya!
Hari imyaka umwana ageramo byanze bikunze ukaba ubibona neza ko agomba kuba ageze mu myaka yo kuba afite uwo akunda cg bakundana,ese wowe mubyeyi umufasha iki?umufasha ute?iyo ari umukobwa ho rera biba ari akarusho uramwegera,?,ukamubaza uko ibyiyumviro bye bimeze kuri uwo muntu ?akenshi abana bacu tubaha ikizamini cyo gutangira kwibaza no kwisubiza ibyo wowe nkumubyeyi wakagombye kuba umuganiriza akakubaza,ukamusubiza nawe ukamubaza akagusubiza!
Keraaaaa hari ikiganiro nakoze ndi kumwe ni imfura yange nemerera umunyamakuru ko mbizi ko afite Girl Friend (umukunzi)ariko muri Comments hari abantu banyibasiriye ngo ehhh komeza umushyigikire muburaya Nasigaye nibaza nti ese wowe utaganiriza umwana wawe kuri iyo ngingo kdi ubona agejeje imyaka uri kumurera gute? icyo nari ngamije ni ukungurana ibitekerezo nonkwibuka ko uburere bwabana bacu atari ukunagaburira gusa bagahaga ahubwo no kubaha umwanya kubirebena nubuzima bwabo nabyo ni uburenganzira bwabo,kubakunda no kububaha nabyo ni uburenganzira bwabo!
Ibihaniro byanjye uyu munsi byari ibyo murakoze.

Tijara yasabye ababyeyi guharanira ko umwana agira uburenganzira yagakwiye ’Uburere buruta ubuvuke’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa