skol

Uganda: Igitaramo cyagombaga guhuza abarimo Jose Chameleone, Ykee Benda, Marina na Kenny Sol cyasubitswe

Yanditswe: Friday 25, Jul 2025

featured-image

Mu gihe haburaga amasaha make ngo abahanzi baturuka mu Rwanda berekeze i Kampala mu gitaramo ‘Uganda-Rwanda Music Festival’, abateguraga icyo gitaramo bafashe icyemezo cyo kugisubika.

Iki gitaramo byari byitezwe ko kizabera ahitwa Lugogo Cricket Oval ku wa 26 Nyakanga 2025 cyari cyatumiwemo Jose Chameleone, Ykee Benda, Ava Peace n’abandi banyuranye bo muri Uganda.

Uretse abo muri Uganda, byari byitezwe ko ku mugoroba wo ku wa 25 Nyakanga 2025 i Kigali hagombaga guhaguruka abarimo Marina, Kenny Sol, Niyo Bosco na Calvin Mbanda.

Nubwo nta mpamvu yatangajwe yo gusubika iki gitaramo, amakuru IGIHE yabonye ni uko cyateguwe nabi ku rwego rw’uko cyitamamajwe uko bikwiye ibyatumaga abagiteguye babona ko gishobora kubura abantu bagahitamo kugisubika.

Icyakora gisubitswe mu gihe cyari cyanamaze kuvanwamo bamwe mu bahanzi nka Christopher na Juno Kizigenza byari byavuzwe ko bo batanze impamvu z’uko batazaboneka bituma bavanwa ku rutonde rw’abagombaga gususurutsa abakunzi babo.

Ku rundi ruhande abateguye iki gitaramo bivugwa ko bagiye kwicarana na buri muhanzi bakaganira ku masezerano bari bafitanye bakarebera hamwe igihe bazagisubukurira n’ibyo bizabasaba.

Iki gitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’imitegurire mibi no kwamamaza nabi byatumye bakeka ko abantu bashobora kutacyitabira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa