skol

Uko yinjiye mu gutunganya indirimbo, kubengukwa na 1:55 AM n’intego z’ahazaza: Kompressor twaganiriye

Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025

featured-image

Mu mwaka umwe n’igice Kompressor amaze atunganya indirimbo, ni umwe mu bahanga bo kwitegwa mu muziki nyarwanda, ndetse abamaze kumva bimwe mu bihangano yarambitse ibiganza, bavuga ko ari umwe mu bo kwitega mu myaka iri imbere.

Amazina ye ni Ishimwe Habimana Olga, akaba akoresha izina rya Kompressor mu muziki. Ni umuhanga w’impano itangaje mu gucuranga, akaba afite ugutwi kumva vuba ibya muzika. Iyo muganira yivuga nk’ukora injyana zose ariko cyane cyane akibanda kuri ‘Afrobeats’.

Uyu musore w’imyaka 21 abahanzi benshi ubu bavuga ko afite ahazaza heza, ndetse iyo ugeze aho akorera usanga banyuranamo bamugana, amasaha menshi ayamara imbere ya Piano. Umurebeye ku maso ntiwamukekera ibikorwa byinshi bimaze kujya ku izina rye, kubera uko agaragara nk’umwana mu maso ariko akaba inararibonye mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye.

Kompressor yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubugenge ndetse na Mudasobwa [MPC]. Igitangaje ni uko nta shuri ryihariye yizemo ibyo gutunyana indirimbo, ahubwo yagiye avoma ubumenyi ahantu hatandukanye, akabukusanya kugeza ubwo yabonye ko abikoze nk’umwuga byamubyarira umugati.

Kompressor mu gihe gito amaze muri aka kazi, amaze gukorana indirimbo zagiye hanze n’izitarajya hanze, n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birangajwe imbere na Bruce Melodie, Kenny Sol, Bulldogg, Yampano, Prince Kiiiz, Juno Kizigenza n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro yagarutse ku rugendo rwe rw’umuziki, agaragaza uko yinjiye muri uyu mwuga wo gutunganya indirimbo. Yavuze ko aho yigaga yabonaga ubushobozi bwo kwihugura, ariko ubuzima bwe bugatangira guhinduka ubwo yahuraga na Producer Element.

Ati “Navuga ko kwinjira muri aka kazi bitangoye cyane, kuko Element niwe wamfashe akaboko angeza muri 1:55 AM. Twahuye niga mu Agahozo-Shalom Youth Village, niho twigiraga ibijyanye umuziki.”

“Hari urugendo twagize mu 2022 nk’abahanzi ndetse n’abatunganya indirimbo bo mu kigo ngo turebe uko bikorwa, tujya gusura Element na ba Santana na X On The Beat. Icyo gihe nibwo namenyanye na Element. Twari benshi ariko aba arinjye byoroshye ko aba arinjye agumana izina ryanjye mu mutwe.”

Yavuze ko mu 2023, aribwo yongeye guhura na Element ubwo yasuraga ikigo yigagaho, bakaganira bikaza kumuharurira inzira yo kwinjira muri 1:55AM ya Coach Gael.

Ati “Mu 2023 yazanye na Juno Kizigenza mu kigo baje kumurika album y’uyu muhanzi yise ‘Yaraje’ musaba ubufasha mubwira ko nshaka kuba ‘Producer’, duhuza gutyo. Nsoje kwiga amashuri yisumbuye mu 2023 nibwo nahise ntangira gukora muri 1:55 AM, rero mu 2024 nibwo banyerekanye mu itsinda rya ‘label’.”

Ikintu cyamugoye agitangira gukorana na Element, agaragaza ko ari ukwisanisha n’ubuzima bw’imyamamare.

Ati “Ikintu cyangoye nkorana na Element, numvaga ari nk’inzozi. Nkirangiza amashuri nkirangiza nahise nza hano, nkagorwa no guhuza n’abahanzi no kumenya injyana bakunda ku buryo nabakorera ibintu bakabikunda.”

Avuga ko mu Rwanda umwe mu batunganya indirimbo afatiraho agaragaza ko Element aza imbere, ndetse akanamushimira kuba yaramufashije akabona uko yinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu buryo bworoshye. Avuga ko abandi afatiraho urugero ari Sarz wo muri Nigeria ndetse na Dr. Dre wo muri Amerika.

Agira inama ababyeyi bafite abana biyumvamo impano runaka, kubareka cyane ko akenshi hari igihe umuntu yisanga adatungwa n’ibyo yize.

Ati “Inama nagira ababyeyi n’abantu bose, hari ukuntu bazitira abana babo bakumva ko ibintu bize mu ishuri aribyo bakora, ariko nk’ubu ibyo nize nta kintu na kimwe biramarira. Nta mafaranga na make biranyinjiriza, ariko ibintu by’umuziki nigaga ku ruhande nibyo bintunze. Kuko kuva nkisoza amashuri ntabwo nigeze nicara kandi ibintu by’umuziki nibyo byanyinjirije.’’

Uyu musore nk’umwe mu batunganya indirimbo mu kiragano gishya agira inama bagenzi be, kwihugura umunsi ku wundi bakagendana n’ibihe kuko isi y’iki gihe iri kwihuta cyane. Akemeza ko mu myaka itanu ashaka kuba afite izina rikomeye ku isi.

Ati ‘Mu myaka itanu nshaka kuba ndi ‘producer’ mpuzamahanga. Nshaka kujyana umuziki ku isi yose’.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa