skol

Umubano wa SZA na Nicki Minaj ugeze aharindimuka

Yanditswe: Wednesday 16, Jul 2025

featured-image

Umubano hagati y’abahanzikazi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga, Nicki Minaj na SZA, wajemo agatotsi gakomeye nyuma yo gushinjanya no gutukana ku mugaragaro, byose byatangiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Byose byatangiriye ku magambo Nicki Minaj yanditse ku rubuga X (Twitter), aho yashinje Punch, umwe mu bayobozi ba Top Dawg Entertainment (TDE) isanzwe itunganya umuziki wa SZA, kumutoteza no kumubeshyera ku mugaragaro. Yaragize ati: “Ndishimye kuko mfite ibimenyetso bigaragaza ko natotejwe, ndetse nkabeshyerwa n’umugabo, ku rubuga nkoreraho akazi, nyuma y’uko nanze ubusabe bwe bw’ubucuruzi inshuro zirenze imwe.”

Nyuma y’aya magambo, SZA na we yanditse ubutumwa bwumvikanye nk’ubusubiza Nicki Minaj ariko budafite uwo buvuga mu izina, agira ati: “Mercury retrograde… ntugire uwo uhangara. Ihangane, mwana w’umukobwa.”

Nicki Minaj yakomeje kumwibasira binyuze mu magambo akomeretsa, yibasira uburyo SZA agaragara n’uko avuga, agira ati: “Uwo mukobwa usa nk’uwariwe n’inzuki...”

Ntibyarangiriye aho, kuko yanenze ibigwi bya SZA, cyane cyane ubwo yanengaga album ye ’SOS’ yaciye agahigo ko kuba Platinum inshuro icyenda mu myaka itatu, ikanaba iya mbere y’umuhanzi w’umwirabura yamaze ibyumweru birenga 80 mu myanya 10 ya mbere ya Billboard 200.

Nicki yagize ati: “Yasohoye indi album ayita ‘deluxe’ ngo ashyigikire iyari isanzweho, kugirango ayicishe uduhigo. Mbega kutagira indangagaciro no kwigira umuhanzi nyamara nta kinyabupfura!”

Nubwo SZA atigeze amusubiza ku giti cye, yagaragaje ko atanyuzwe n’imyitwarire ye ubwo umwe mu bafana yamuburiraga ko Barbz (izina ry’abafana ba Nicki Minaj) bagiye kumutera.

SZA yasubije agira ati: “Njya nirirwa ntukwa n’abantu miliyoni buri munsi kuri murandasi, ariko nkajya mu bitaramo byuzuye abafana banyereka urukundo nyarwo. Ababyeyi banjye baracyari bazima, kandi ubu ndi ku rwego ruhanitse kuruta uko nigeze.”

Iyi ntambara y’amagambo ibaye mu gihe Nicki Minaj ari mu rugendo rwe rw’ibitaramo bya Pink Friday 2, mu gihe na SZA na we ari mu bitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa