Umubyeyi umwe (Papa) wa Stromae bivugwako ari umunyarwanda ni muntu ki ? Dore amateka ya Rutare Pierre
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Umuhanzi Stromae ari mu bantu bafite inkomoko mu Rwanda bafite amazina aremereye ku ruhando mpuzamahanga byumwihariko mu bijyanye n’imyidagaduro, uyu ni umuhanzi wakoze indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose ndetse yagiye yegukana ibihembo byinshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi. Gusa iyo uganira ku mateka ye ntiwabura kuvuga ku ipaji iteye agahinda mu buzima bwe. Ni Paji igaruka kuri Papa we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ariko se mu busanzwe Papa wa Stromae yari muntu ki.? Muriyi nkuru munyemerere tugaruke ku mateka ya RUTARE Pierre umubyeyi ubyara Stromae.
Mu busanzwe amazina ye bwite yitwaga RUTARE PIERRE, ni umugabo wabonye izuba mu mwaka w’i 1958 avukira mu mujyi wa Kigali I Nyamirambo gusa nyuma yaho i wabo baje kwimukira mu karere ka RULINDO ariho yakuriye. Rutare akaba yaravukaga mu muryango wa bana 7. Uyu munsi iyo aba akiriho yarikuba ari umugabo w’imyaka 67 ya mavuko.
Mu myaka ye yo kugimbuka RUTARE yari umuhanga mu ishuri gusa akagira imbogamizi yo kuba ari umututsi kuko kenshi bamwirukanaga ku ishuri azira ubwoko bwe . Mu mwaka w’i 1978 ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya Saint Andre I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali nibwo yabonye Passport (Urwandiko rw’abajya mu mahanga) maze ahita yerekeza I Brussels mu bubiligi .
Ubwo yari ageze mu gihugu cy’ U bubiligi yahasoreje amashuri yisumbuye ndetse anakomeza amasomo ya Kaminuza aho yize mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering) N’ubwo yigaga mu mahanga Ariko nta buruse ya leta yari afite ahubwo yafashwaga n’umuryango we ndetse na we Ubwe. Mu gihe cya ku manywa yajyaga kwiga maze nijoro akajya gukora atanga esanse ku binyabiziga. Mu mwaka w’i 1986 nibwo yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi. Ahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) mu bijyanye n’ubwubatsi.
Uko yamenyanye na Mama wa Stromae Miranda Van Havel
Rutare na Mama wa stromae Bamenyana ku nshuro ya mbere, bahuriye kuri sitasiyo ya esanse kuko ariho Rutare yakoraga nyuma y’amasomo . kuva ubwo we na Miranda babaye inshuti cyane maze mu 1985 imana ibaha umwana wabo PAUL van havel uzwi cyane nka stromae mu ruhando rwa Muzika. Mu mwaka w’i 1988 RUTARE Pierre yagarutse mu RWANDA kuko Se umubyara ariwe Gasamagera icyo gihe yari umusaza kandi amukeneye hafi ye ngo anamufashe gucunga ibikorwa bye ni cyane ko RUTARE yariwe mwana we wize amashuri menshi.
Nyuma yo kugaruka mu RWANDA RUTARE yakomeje ubuzima ndetse ahita ashinga Kompanyi ye bwite yise B2G (Bureau de Deux Genies) nyuma yaho mu mwaka w’i 1990 stromae arikumwe na mama we yaje gusura Se ari we RUTARE kuko batari banaziranye ni cyane ko RUTARE yavuye Mu bubiligi stromae ari umwana w’imyaka 3 ya mavuko.
Mu buzima bwe busanzwe RUTARE yari umugabo w’Intiti akaba umuhanga cyane ndetse kubatabizi ni we wubatse rond point nini iri mu mujyi rwagati. Ndetse yagiye yubaka n’izindi nyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali.
Hirya yibyo byose Rutare yakundaga cyane umukino wa basketball , ndetse yari yaranayikinnye ubwo yabaga mu bubiligi ari umunyeshuri muri Kaminuza , ubwo yari ageze mu RWANDA yarabikomeje mu ikipe yitwa inkuba akaba yaranayibereye umuyobozi. Nyuma yaho aza gushinga ikipe ye bwite yise B2G ryari izina rya Kompanyi ye y’U bwubatsi. Iyo kipe yayibereye Umuyobozi ndetse ni nawe wari umuterankunga mukuru wayo.
Nyuma ya Miranda Van Havel Rutare Pierre yashatse undi mugore
RUTARE Pierre yaje Gushakana n’undi mugore babyarana abana bane barimo Cyusa Ibrahim na we uzwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda byumwihariko njyana gakondo. Mu mwaka w’i 1994 nibwo RUTARE Pierre Papa wa stromae yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwana yasize ari we stromae yaje kuba umuhanzi ukomeye kwisi ndetse mu 2013 akaba yaramuhimbiye indirimbo yise " Papa ou tai "
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *