skol
fortebet

Ibyahise : Byinshi wamenya kuri Kwanda,Ingagi Moses yise izina muri 2022

Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhango wo kwita Izina ni igikorwa ngarukamwaka guhera muri 2005, cyikaba ari igikorwa byumwihariko gifite inkomoko mu muco nyarwanda aho kuva cyera na Kare aho umuryango wabaga wibarutse umwana waturmiraga inshuti ndetse n’abavandimwe bagafatanya mu birori byo kwita izina uwo mwana mushya wavutse.

Sponsored Ad

Umuhango wo kwita izina uhuza abantu batandukanye b’ingeri zitandukanye , hatoranywa abantu bafite amazina azwi mu bikorwa bitandukanye bakora cyangwa se bakoze maze bagaha amazina abana b’ingagi akaba ari amazina y’ikinyarwanda ndetse buri mwana w’ingagi uhawe izina rikaba rifite igisobanuro rimenyesha gitandukanye n’irindi.

Muri yi nkuru mutwemerere dusubire muri 2022 mu muhango wo kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu nkengero za Pariki y’Ibirunga mu Kinigi ho mu karere ka Musanze ukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Umuhango wo kwita Izina muri 2022 wabaye ari ku wa gatanu tariki ya 2 Nzeri , hari ku nshuro ya 18 abana b’ingagi bagiye kwitwa amazina ndetse kuri iyo nshuro abana 20 b’ingagi bakaba aribo biswe amazina. Uyu muhango wariwo wa mbere ubaye imbonankubone nyuma y’imyaka ibiri uyu muhango uba mu buryo bw’ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya korona Virusi.

Kwita Izina 2022 byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye aho umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame , uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo ministiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente. Bamwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi barimo : Rurangiranwa Didier Drogba, itsinda ry’umuziki rya Sauti Sol, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) Madam Louise Mushikiwabo, umusifuzikazi Mukansanga Salima, Umuhangamideli Turahirwa Moses n’abandi batandukanye.

Mu mwaka w’i 2022 Abana b’ingagi 20 bahawe amazina bari baravutse mu mezi 12 yari atambutse ni ukuvuga mu mwaka w’i 2021 , abo bana bari mu miryango itandukanye irimo : Noheri, Musilikali, Ntambara, Sabyinyo, Mutobo, Igisha, Susa, Muhoza, Amahoro, Hirwa, Pablo, na Kureba.
Dore amazina bamwe mu byamamare byari Bihari bagiye bita abana b’ingagi :

1.Didier Drogba yise umwana w’ingagi Ishami
2.itsinda rya Sauti Sol bise umwana w’ingagi Kwisanga
3.Mukansanga salma yise umwana w’ingagi Kwibohora
4.Madam Louise Mushikiwabo yise umwana w’ingagi Turikumwe
5.Umuhanzi Youssou N’dour yise umwana w’ingagi Ihuriro
6.Igikomangoma cya Wales mu bwami bw’Ubwongereza ariwe Prince William yise umwana w’ingagi Ubwuzuzanye.

Umwana w’Ingagi Turahirwa Moses yise izina akaba ari umwana w’umuhungu wavutse tariki ya 12 Ukwakira 2021, akaba ari umwana ukomoka mu muryango wa musirikare uyu mwana akaba yarabyawe na nyina Izihirwa. Moses akaba yarise umwana w’ingagi Kwanda bisobanuye gukura ndetse no kwaguka. Mu gusoza twababwira ko umuhango wo kwita izina uri mu bikorwa bimenyekanisha u Rwanda ndetse n’ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa