skol
fortebet

Umuhanzi Gabiro Guitar na bagenzi be 2 bakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Monday 26, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Gabiro Guitar yakoze impanuka y’imodoka,ari kumwe na Producer Niz Beats na DJ Theo barokotse impanuka ikomeye y’imodoka barimo,ubwo berekezaga i Gikondo.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 i Nyamirambo kuri 40,ku muhanda umanuka Rwampala,aho imodoka yabo yarenze umuhanda igashaka kwinjira mu rugo rw’umuntu.
Amakuru atugeraho nuko aba basore uko ari 3 bakomeretse ndetse bahise bashaka uko bajya kwa muganga.
Gabiro yamenyekanye cyane mu (...)

Gabiro yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘‘Byakubera byiza’’,"Ka kadance" ‘‘Karolina’’ yakoranye na Dream Boys, "Byakubera", "Umusonga", "Special", "Do re mi fa sol" n’izindi.

Mu minsi ishize yasohoreye icya rimwe indirimbo eshatu ziri kuri EP yise ‘Criminal Love’ iriho indirimbo yise ‘Igikwe’ yahuriyemo na Confy inakunzwe cyane muri iki gihe kuko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 500 kuri Youtube. Gabiro the Guitar yiteguye ko umwaka utaha azasohora album.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa