Umuhanzi Nemeye Platini yasezeranye imbere y’amategeko [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021
Umuhanzi Nemeye Platini wiyita "Mr P "yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia yagize ibanga rikomeye kugeza uyu munsi asezeranye.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo amafoto ya Platini n’umukunzi we bamaze gusezerana yagiye hanze gusa ngo basezeraniye mu Murenge wa Remera.
Platini wari umaze igihe kinini ahakana ko nta mukunzi afite yasezeranye n’uyu mukobwa bari bamaze imyaka 2 bakundana mu ibanga rikomeye.
Ubukwe bw’uyu muhanzi na Olivia (…)

Ubukwe bw’uyu muhanzi na Olivia buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.
Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine muri 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.
Platini yamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys ryaje gutandukana ahitamo gukora ku giti cye biramuhira aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Veronica,Atansiyo,Helena,Fata amano n’izindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *