Umuhanzi Niyo Bosco wajyanywe mu bitaro igitaraganya yatashye
Yanditswe: Monday 17, Jul 2023
Niyo Bosco yavuye mu bitaro nyuma y’amasaha make ajyanywe kwa muganga arembye, abaganga bakamwitaho nyuma bakamusezerera aho yagiye gukomeza gufatira imiti mu rugo.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo Niyo Bosco yashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu bitaro ndetse ahamya ko mu myaka itandatu ishize ari ubwa mbere afashwe n’uburwayi bwatumye ajyanwa kwa muganga.
Uyu muhanzi wasabaga amasengesho inshuti ze n’abakunzi be, amakuru ahari ahamya ko yari yashyizwe hasi n’indwara ya Malaria.
Amakuru y’abari hafi y’uyu muhanzi ni uko nyuma y’amasaha ane yitabwaho n’abaganga mu bitaro biri mu Karere ka Kicukiro, yaje gutaha ubu akaba ari gufatira imiti mu rugo.
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake, afite indirimbo zirimo Piya puresha, Ubigenza ute, Ishyano, Seka n’izindi nyinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *