skol
fortebet

Umuhanzi Ycee yateguye igitaramo gikomeye azakorera i Kigali

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Oludemilade Martin Alejo,ukomoka muri Nigeria, uzwi nka Ycee uheruka gukorana indirimbo na Ish Kevin mu buryo bw’amajwi ategerejwe mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi azaza mu Rwanda mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yakoranye na Ish Kevin. Uretse ibi, azanakora igitaramo cyiswe “Love, Drunk & Party” kizabera muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama.

Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw ahasanzwe, 15 000 Frw muri VIP, 20 000 Frw muri VVIP mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari 200 000 Frw . Ibi birori bizaba ku wa 19 Werurwe.

Aba-DJ bagezweho barimo Pyfo, Infinity na Shooter nibo bazasusurutsa abazitabira babavangira imiziki itandukanye mu gihe MC Tino azaba ariwe uyoboye ibi birori.

Ku wa 25 Werurwe nibwo Ish Kevin azashyira hanze mixtape ye nshya yise “Trapish II” izaba iriho indirimbo zirimo n’iyi agiye gufatira amashusho we na Ycee.

Ycee ni umwe mu baraperi bakomeye muri Nigeria ubivanga no kuririmba bisanzwe. Yatangiye umuziki mu 2012 nk’umuhanzi ukizamuka mu gihe mu 2015 aribwo yakoze indirimbo yakunzwe yise “Condo”.

Mu 2017 yakoze iyo yise “Jagaban” yaje gusabwa na Olamide uri mu baraperi bakomeye muri Nigeria ko bakorana remix yayo maze uyu musore atangira kugwiza igikundiro.

Usibye Ycee, iyi Mixtape ya Ish Kevin iriho izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Kivumbi na Confy, bakoranye iyitwa ‘Powa’ n’iyitwa ‘Game changers’ yakoranye na Yannick Myk.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa