skol

Umuhanzikazi Babo yahishuye ko yifuza kujya mu Gisirikare

Yanditswe: Thursday 03, Jul 2025

featured-image

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi mu muziki nyarwanda ku izina rya Babo, ari mu rubyiruko 438 rwitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 15 ririmo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iri torero rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abarangije amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, Indashyikirwa zavuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi12 ndetse n’abayobozi b’urubyiruko, rikaba ryitabiriwe n’intore 438 barimo abakobwa 204 n’abahungu 234.

Babo yahishuye ko yitabiriye iri torero abikuye ku rukundo akunda u Rwanda n’umurava wo kurukorera, ahamya ko yifuza no kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Yagize ati: “Impamvu naje hano ni uko nkunda igihugu cyane. Nifuje kumenya amateka yacyo no kwitegura uko nahakorera. Nibajije nti ‘ese ni iki nakorera igihugu cyanjye?’ Mbere y’uko mfata icyemezo cyo kujya mu gisirikare, navuze nti reka mbanze nze hano ndebe uko bimeze.”

Yakomeje avuga ko gufata umwanzuro wo kujya mu gisirikare abifata nk’igikorwa gikomeye cyo kwitangira igihugu, kuko “ari cyo kintu cyonyine nakorera u Rwanda kubera nyikunda.”

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri torero, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye uru rubyiruko kuba icyitegererezo cyiza ku bandi, birinda kwigana imico mibi baturuka mu bihugu batuyemo cyangwa bajyamo.

Yatanze ikiganiro kirekire ku mateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo abakoloni bashenye ubumwe bw’Abanyarwanda, bagatiza umurindi ivangura n’amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabasabye kwima amatwi abashaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kubaka u Rwanda rukomeye, rutarangwa n’amacakubiri.

Minisitiri Bizimana yasabye intore kwigiraho ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura no kunoza umurimo.

Mu gihe cy’iminsi 45 iri torero rizamara, uru rubyiruko ruzahabwa inyigisho zitandukanye zirimo: Kumenya amateka y’u Rwanda n’icyerekezo cy’igihugu, Gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, Kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo, Gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Babo, kimwe n’abandi bitabiriye iri torero, avuga ko yizeye kurivamo afite ishusho nyayo y’amateka y’u Rwanda, imyumvire ikomeye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ndetse n’ubushake bwo gukomeza kuba igisubizo ku gihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko kuba indorerwamo y’u Rwanda

Iri torero Indangamirwa icyiciro cya 15 riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera

Iri torero ririmo urubyiruko rwiga cyangwa rutuye mu mahanga 104, abandi ni abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi

Ibyishimo byari byose mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ubwo Itorero Indangamirwa15 ryatangizwaga ku mugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa