skol
fortebet

Umuhanzikazi Butera Knowless yarezwe muri RIB ashinjwa ubwambuzi

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yarezwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yishyuzwa asaga miliyoni 1,3 Frw zishingiye ku bucuruzi bw’uruhererekane [pyramid scheme] yabanagamo n’itsinda ry’abandi bantu agahabwa amafaranga ariko ryasenyuka ntayasubize.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira yabwiye Popote.rw dukesha iyi nkuru ko RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021, ikaba yatangiye kugisuzuma.
Ati, “Ikirego cyakiriwe, kirakorerwa isuzuma niba hari ibyaha birimo azabibazwa amategeko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yarezwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yishyuzwa asaga miliyoni 1,3 Frw zishingiye ku bucuruzi bw’uruhererekane [pyramid scheme] yabanagamo n’itsinda ry’abandi bantu agahabwa amafaranga ariko ryasenyuka ntayasubize.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira yabwiye Popote.rw dukesha iyi nkuru ko RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021, ikaba yatangiye kugisuzuma.

Ati, “Ikirego cyakiriwe, kirakorerwa isuzuma niba hari ibyaha birimo azabibazwa amategeko akurikizwe.”

Munezero yareze avuga ko ayo mafaranga Knowless yamwambuye ari 1,350,000; akaba ngo yarayamuhaye mu rwego rw’ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka Pyramid Scheme.

“Ngo ni pyramid business yitwa Happy Family, ikirego cyakiriwe ejo” nk’uko Umuvugizi wa RIB akomeza abitangaza.

Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.

Icyakora,hari amakuru avuga ko ubu bucuruzi buvugwa ari ikimina Knowless yari ahuriyemo n’abandi bantu 6 ndetse ko amafaranga Butera Knowless yahawe yari ariwe wagombaga kugabana ariko ngo amafaranga si uyu muhanzikazi bayahaga mu ntoki kuko bayahaga uwari amuhagarariye witwa Tessy.

Ukubye amafaranga abantu batandatu bahaye Butera Knowless, usanga uyu muhanzikazi yarahawe 8.100.000 Frw. Bivugwa ko mu minsi ishize, bashatse kujya gutanga ikirego nk’itsinda ariko bamwe ntibabashe kuboneka, uyu wari ukomerewe aba ariwe ufata iya mbere.

Ubu bucuruzi bwa Pyramid Business bwaje gucibwa na Leta y’u Rwanda, aya mafaranga Knowless akaba ngo yarayahawe mbere y’uko bucibwa, ntiyayasubiza uwayamuhaye.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Butera Knowless yavuze ko atazi Munezero Rosette wamureze, kandi ko yiteguye kwitaba RIB.

Ati “Ntabwo muzi nanjye nabibonye kuriya. Uwo muntu ntawe nzi, amazina ye ni ubwa mbere nyabonye, hanyuma ikindi, yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego yatanze n’ibimenyetso.

...Niyo mpamvu niteguye kujya kuri RIB kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari byo nanjye nsobanukirwe. Urumva nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.”

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), muri Kanama 2013 yatangaje ko ubucuruzi bw’uruhererekane butemewe mu Rwanda ariko ntibwacika.

Ubu bucuruzi bwakomeje kugaragara, hagafunga bumwe hakavuka ubundi.

Icyo gihe muri 2013, MINICOM yashimangiye ko ubu bucuruzi butuma ubugiyemo atagira ikindi kintu akora, ndetse agashishikariza n’abandi kubujyamo, na bo bagata indi mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa