skol
fortebet

Umuhanzikazi Igena Mary arashinja Producer Lyzo kumugurishiriza indirimbo

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Nyarwanda ukizamuka Igena Mary arashinja Producer Lyzo kumugurishiriza indirimbo ku muririmbyikazi ukomoka mu Gihugu cy’Iburundi.

Sponsored Ad

Igena Mary avuga ko indirimbo ye yagurihijwe k’umurundikazi nawe akayikorana na Davis D uri mubahanzi bagezweho muri iyi minsi hano mu rwanda.

Mu kinganiro n’Umuseke Igena Mary yavuze ko yababajwe cyane no kubona Producer Lyzo amugurishiriza indirimbo kandi batarabyumvikanye.

Yagize ati ” Iyzo twarahuye ankorera indirimbo yitwa ‘Mutima’ ikimara kurangira igeze hanze hashize ukwezi ansaba ko nayikorera Remix nkayisubiranamo na Davis D Ariko abajyanama banjye barabyanga nyuma nza kumva yayihaye umukobwa w’umurundi kazi ayisubiranamo na Davis D bayihindurira izina”

Igena Mary avuga ko indirimbo mutima ariyo bahinduye bakayita ’Say Yes’ igarukamo n’amajwi ye mu nyikirizo.

Ati “Ibi bikomeje gutya byaba ari uguca intege abana bakizamuka dore ko baba batanze byinshi kugira ngo inzozi zabo zigerweho.”

Indirimbo Mutima ya Igena Mary ufashwa na Ben Kayiranga mu muziki we imaze amezi arindwi mu gihe ’Say Yes’ ya Davis D n’umurundikazi witwa Yvone imaze amezi ane gusa.

Igena Mary n’umwe mu bahanzikazi bakizamuka bakizamuka ndetse aherutse guhurira mu ndirimbo n’Amag the Black na Ben Kayiranga unamufasha mu muziki we.

Indirimbo Mutima ya Igena Mary

Indirimbo ’Say Yes’ ya Davis D N’Umurundikazi Yvonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa