skol
fortebet

Umuhanzikazi Marilia Mendonca wari ukunzwe cyane muri Brazil yahitanwe n’impanuka y’indege bishengura abarimo na Neymar Jr

Yanditswe: Saturday 06, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi watwaye GRAMMY yapfuye azize impanuka y’indege ari kumwe n’abandi bane bari kumwe.
Marilia Mendonca,wari ufite imyaka 26, yari mu nzira agiye gutaramira mu gitaramo ubwo indege yarimo yagwaga hasi i Minas Gerais, muri Brezil
Indege yaguye-ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’ijoroa ku isaha yaho - kilometero 12 uvuye aho Marilia yagombaga gukorera igitaramo i Caratinga.
Amafoto yerekanye ibisigazwa by’indege yaguye hasi hamwe n’abaje mu butabazi bwihuse.
Abakoranaga na Marilia babanje (...)

Abakoranaga na Marilia babanje kuvuga ko ari muzima kandi ameze neza nyuma y’impanuka.

Ariko nyuma baje kwemeza ko uyu muhanzikazi, wari ufite umuhungu w’imyaka ibiri, yapfuye azize impanuka, kandi ko nyirarume ari mu bandi bane bishwe.

Iri tangazo ryagize riti: "Tubabajwe cyane no kwemeza urupfu rw’umuhanzikazi Marília Mendonça, producer we Henrique Ribeiro, nyirarume akaba n’umujyanama we Abicieli Silveira Dias Filho, umuderevu w’indege n’umufasha, amazina yabo ntabwo turayatangaza muri mwanya."

Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy 2019, yatangiye umuziki akiri umwana ariko muri 2016 nibwo izina rye ryatangiye kuvugwa cyane bitewe n’umuziki yakoraga, yaje no kumenyekana nk’Umwamikazi w’Ibibazo.

Urupfu rwe rukaba rwababaje ibyamamare bitandukanye birimo na Neymar aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko atakwizera ko yitabye Imana.

Ati “sinshobora kubyizera, sinshobora.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa