skol
fortebet

Umuhanzikazi ukomeye muri Uganda yinginze Eddy Kenzo amusaba ko yamurongora

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi Eddy Kenzo uri mu gihirahiro cyo gushaka undi mugore nyuma yo kubengwa na Rema Namakula yari yarihebeye yasabwe n’umuhanzikazi Irene Ntale ko yamwegera bakarushinga cyane ko bose ubu ari ingaragu.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize,Eddy Kenzo yatangaje ko akeneye umukobwa bakundana bitarenze uyu mwaka ndetse agahita amugira umugore wemewe n’amategeko kugira ngo yirinde amakosa yakoze yo kwanga gushyingiranwa byemewe n’amategeko na Rema bikarangira yigendeye.

Irene Ntale wamenyekanye mu ndirimbo Guruma yakoranye na Jules Sentore,yaciriye amarenga Eddy Kenzo ko yifuza kumubera umugore aramutse abishatse cyane ko ngo nawe yabuze umugabo.

Ntale nyuma yo kumva amagambo ya Eddy Kenzo,yahise ajya kuri Twitter yandika ati “Hagire umuntu ubwira Eddy Kenzo ko ndi kumuhamagara.”

Abafana b’uyu muhanzikazi bahise basamira hejuru aya magambo,bavuga ko ashaka gukundana na Kenzo.

Mu butumwa bwari bwabanje yavuze ko yifuza umusore ufite gahunda wifuza ko bakora ubukwe cyane ko abahungu bose bakundanye ngo bamutakarije umwanya gusa.



Irene Ntale yaciriye amarenga Kenzo ko ashaka kumuhoza amarira yatewe na Rema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa