Umunsi wa mbere nakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ninabwo nahise ntwita
Yanditswe: Monday 12, May 2025

Umuhanzikazi Karole Kasita ukomoka mu gihugu cya Uganda yatangaje ko umwana yibarutse muri 2023 yamubyaye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye ku nshuro ye ya mbere kuko mu busanzwe yakoreshaga agakingirizo
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro umwe wa Youtube uyu muhanzikazi mu magambo ye yagize ati “ Ntabwo njya nkoresha ubundi buryo busanzwe bwo kuboneza urubyaro, gusa ubwo nifuzaga kubyara nakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye mbishaka”
Uyu muhanzikazi yakomeje agira abandi bategarugori inama yo kuba bakwifata gusa mu gihe byaba ngombwa ko babyara bikaba ari ikintu yabashishikariza kuko bizana amahoro ndetse no gufata inshingano.
Kuri uyu munsi Karole Kasita ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yibarutse mu mwaka w’i 2023 uyu muhanzikazi yatangaje ko yagiye gutwita yabiteguye ndetse abishaka, ngo icyo gihe yagejeje icyo gitekerezo k’umukunzi we na we wacyakiranye yombi maze biyemeza kubyara kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe.
Karole Kasita ni umuhanzikazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1989 akaba azwi mu ruhando rwa muzika mu ndirimbo zitandukanye zirimo : Sikyaswala,Chekecha,Yaka, Binyuma, n’izindi nyinshi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *