skol
fortebet

Umuraperi Ama G The Black yasuhuje urupfu birangira ruramurekura

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black nyuma yo kumara iminsi ataboneka mu bitangazamakuru yasobanuye ko yari yarabuze kubera impamvu z’uburwayi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru , yavuze ko nyuma yo kumurika Album ye yise “Ibishingwe” yahise ajya mu bikorwa bitandukanye by’umuziki ariko nyuma aza kurwara nyuma y’uko ngo ariye ibiryo bihumanye.

N’ubwo ateruye ngo atangaze uko byagenze, avuga ko yarwaye akaremba ariko bigizwemo uruhare n’abantu nkuko yabaririmbye mu ndirimbo ye yise “Umuntu” ariko yongeraho ko kugeza ubu amaze kubamenya.

Ati”Nararwaye …..niba twararumwe n’imibu simbizi gusa ikibazo ntitwarwaye malaria.Gusa habayemo ibintu by’ubugizi bwa nabi turahumanywa, gusa Imana ntiyatuma abahungu bavamo(ashaka gusobanura ko Imana itamurekura).”

Yakomeje agira ati”Abantu bararogana man, ese ubundi barashaka kunkuriramo iki koko,bari bategereje inkuru y’incamugongo baraheba,gusa ariko nanone ni isomo.”

Ama G avuga ko ibyamubayeho bifitanye isano no kuba hari ibyo atumvikanyeho n’abari barimo gutegura igitaramo cye gusa yirinze gutunga agatoki umuntu ku giti cye gusa ngo byose bifite imvano kuri icyo gitaramo yari yateguye. Ahanini ashimangira ko azira amafaranga yari yinjiye ubwo yakoraga igitaramo .

Ama G atangaje ibi nyuma y’uko umunyamakuru Fatakumavuta nawe atangaje ko bari baramuroze ariko akajya ku mupfumu akamurogora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa