Umuraperi ukomeye ku isi,Kendrick Lamar yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 05 Ukuboza, aho yitabiriye igitaramo cya ‘Move Afrika’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 6 Ukuboza 2023.
Yasohotse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe Saa 06:40. Urugendo rwe yarukoze ari mu ndege ye bwite.
Kendrick Lamar yari akinzwe ibikapu n’abashinzwe kumurindira umutekano. Yari kumwe n’umugore we n’abana babiri.
Umwana umwe yari amuteruye undi ateruwe n’abandi bantu bo mu itsinda rye.
Yasohotse ahita yinjira mu modoka imujyana muri Marriott Hotel aho uyu muryango ugiye gucumbika.
Kendrick Lamar azahurira mu gitaramo na Bruce Melodie, Zuchu na Ariel Wayz.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *