UMURAPERI KENDRICK YANDITSE AMATEKA MU MUHANGO W’IBIHEMBO BYA GRAMMY AWARDS
Yanditswe: Monday 03, Feb 2025
Mu ijoro ryakeye taliki 2 Gashyantare muri leta zunze ubumwe za amerika mu mujyi wa los angeles haraye hatangiwe ibihembo bya grammy awards byari bitanzwe ku nshuro ya 67. ibi bikaba ari ibihembo byubashywe cyane mu ruhando rwa muzika ku rwego mpuzamahanga , umuhanzi wegukanye iki gihembo bikaba byongera icyubahiro gikomeye ku izina rye nk’umuhanzi. mu itangwa ryibi bihembo mu ijoro ryakeye umuraperi kendrick lamar akaba yakoreyemo amateka.
Umuraperi Kendrick Lamar yaraye akoze amateka aho yatwaye ibihembo bitanu mu ijoro ryakeye bikaba byari mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy awards byari bibaye ku nshuro ya 67.
Dore ibihembo Kendrick Lamar yegukanye :
. Record of the year : "Not Like Us"
. Song of the year : "Not Like Us"
. Best Rap song : "Not Like Us"
. Best Rap performance : "Not Like Us"
. Best Music video : "Not Like Us"
Uyu muraperi ibi bihembo yegukanye akaba abicyesha indirimbo ye yabaye ikimenyabose yise Not like us ikaba ari indirimbo Kendrick Lamar yakoze asubiza umuhanzi Drake ni nyuma yuko Drake yamwibasiye mu ndirimbo yari yabanje gusohora Yitwa Family matters aho yavugagako Kendrick Lamar ahohotera umufasha we Whitney, Nyuma y’isaaha imwe yonyine Drake asohoye iyo ndirimbo, Kendrick Lamar yahise amusubiza mu ndirimbo yitwa meet the Grahams avugako Drake ari umunyabyaha ukomeye ndetse usambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure munzu ye y’umuturirwa iherereye mu mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canda, nyuma yaho amasaaha 14 Kendrick Lamar asohoye iyo ndirimbo meet the Grahams yaje guhita asohora indi yise Not like us arinayo yabaye agashinguracumu maze iza guhita irangiza Intambara ya magambo yari hagati yaba bagabo bombi.
Abenshi mubakurikirana umuziki mpuzamahanga by’umwihariko uwo mu njyana ya Rap bemeje nta gushidakanya ko kendrick lamar ariwe watsinze Drake binyuze mu ndirimbo ye Not Like Us.
Nyuma yo gutwara ibihembo bitanu bya Grammy awards Kendrick Lamar akaba yinjiye mu mubare wa baraperi bacye ku isi babashije gutwara ibihembo bya Grammy awards inshuro zirenga 20. Akaba asanze kuri Uru rutonde umuraperi Kanye West ufite Grammy awards 24 anganya na mugenzi we w’umuraperi icyamamare Jay z nawe ufite ibihembo 24 bya Grammy awards ni mugihe Kendrick Lamar we abaza inyuma gato aho afite Grammy awards 22.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *