skol
fortebet

Umuraperi washyize diamond ya miliyoni 24$ mu gahanga yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ko ishobora kumuhitana

Yanditswe: Friday 05, Feb 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Amerika witwa Lil Uzi Vert yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukoresha amadolari angana na miliyoni 24 mu kugura Diamond yashyize mu ruhanga rwe.

Sponsored Ad

Inkuru itangazwa na BBC ivuga ko yaguze iyi diyama mu nzu y’ubucuruzi ya Elliot Eliante ku madolari miliyoni 24.

Lil Uzi Vert yatumye abakunzi be kw’isi yose bacika ururondogoro kuri Instagram, ubwo yerekanaga video y’ukuntu ubu asa, akandikaho ngo " Ubwiza burababaza" (Beauty is Pain).

Mu butumwa yatanze yavuze ko iyi diamond yashyize mu gahanga isigaye ituma ava amaraso ndetse ko atayikuyeho vuba ishobora kuzamuhitana.

Izina nyaryo rya Lil Uzi Vert ni Symere Bysil Woods,akaba aririmba mu njyana ya Rap, akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Yavutse tariki 31 Ugushyingo 1994 mu majyaruguru ya Philadelphia i Francisville muri Amerika.

Igituma uwo muririmbyi atandukana n’abandi, n’ibishushanyo byinshi afite ku mubiri (Tatoo), n’uburyo yagiye yitobora mu maso, ndetse akagenda ahindura uko yisokoza n’imyambaro ya kera.

Lil Uzi yamenyekanye cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise “Luv is Rage”mu mwaka wa 2015.

Izindi ndirimbo zatumye aba icyamamare zirimo Money Longer yaririmbye muri 2016, You was Right, Gucci Mane, Bad na Bouje iza ku mwanya wa 100 kuri Billboard muri Amerika hamwe na Tour Life yatumye ahabwa igihembo cya MTV cy’indirimbo nziza yo mu mpeshyi.

Bivugwa ko uwo muririmbyi yaba atunze miliyoni 16 z’amadolari, ariko ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 yaba yarinjije miliyoni 20 avuye mu ndirimbo aririmbira ku mbuga nnkoranyambaga hamwe n’ibiteramo bye.

BBC

Ibitekerezo

  • None se ni gute umuntu ufite umutungo wa 16 million z’amadorali agura diamond ya 24 million dollar?nge ndabona mwibeshye cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa