Ni muntu ki ?Turahirwa(Moshions) Kuva Nyamasheke kugera abaye Umudozi wa Mbere mu Rwanda
Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

Turahirwa Moses yabonye izuba mu mwaka w’i1991avukira I kibogora mu karere ka Nyamasheke ni mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda , Moses ni umwana wa kane mu muryango w’iwabo wa bana batanu. Kuri uyu munsi muri 2025 akaba ari umusore w’imyaka 34 ya mavuko.
Mu rusisiro rwaho I kibogora niho Moses yarerewe ndetse aranahakurira, niho kandi yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Uyu musore yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’i2011 maze muri 2012 atangira amashuri ya kaminuza aho yize muri IPRC Kigali maze aza gusoza amasomo ye mu mwaka w’i 2015 mu ishami ry’ubwubatsi mu by’amazi (Civil Engineering in Water and Sanitation Technology) maze ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza A1.
Ubwo yigaga muri iyi kaminuza ya IPRC Kigali akaba yarambitswe ikamba rya Rudasumbwa mu mwaka w’i 2014 ndetse bimuhesha umwanya wo guhagarira igihugu mu marushanwa yaba Rudasumbwa ku mugabane wa afurika aho yasoje iryo rushanwa yegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri.
Ntabwo ibijyanye n’amashuri yabihagarikiye aho Moses yakomeje kwiga maze mu 2021 aza gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye no guhanga imideri ikaba ari impamyabumenyi yakuye mu ishuri ryigenga ryigisha ubugeni rya Polimoda Fashion School riherereye mu mujyi wa Florence mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Urugendo rwa Moses mu mideri rutangira akiri umwana muto, ntabwo ari ibintu byamugwiririye ngo abyisangemo. Uyu musore yarerewe mu muryango w’inzobere mu byubudozi ni cyane ko na Nyina umubyara yari umudozi.
Mu mwaka w’i 2015 ubwo yari amaze gusoza amashuri ya kaminuza Moses nk’abandi basore bose yagerageje kureba icyo yakora kikamubyarira amafaranga, mu byo yari yarize yabonaga ibiraka ariko bidahoraho yirya akimara. Nyuma yo kubona ko ibyo yize bitamuha amafaranga ndetse n’umusaruro yifuzaga yaje kwiyegurira ibijyanye no guhanga imyenda ni cyane ko byari ibintu yakundaga kuva mu bwana bwe.
Muri uwo mwaka uyu musore yahise atangira inzu ye ihanga imyambaro yise Moshions, atangira yari afite umukozi umwe wenyine bafatanyaga bagakora imyambaro , imyenda ya mbere yahanze yaje kwerekanwa mu birori byo kwerekana imideri bya Kigali Fashion week mu mwaka w’i 2015.
Imyenda ye kandi yayimuritse mu bihugu bitandukanye birimo : Nigeria, South Africa, Namibia ndetse n’ubutaliyani. Nyuma yaho Moses amaze kubona ko bitangiye kugenda neza yaje kwandikisha Company ye ya Moshions mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), mu rugendo rwe nk’umuhanga mideli yegukanyemo ibihembo bitandukanye birimo : mu mwaka w’i 2019 aho company ye ya Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka , muri 2021 kandi yahembwe n’Imbuto Foundation nk’umwe mu rubyiruko rwitwaye neza muri uwo mwaka , n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye.
Mu mwaka w’i2023 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge, gusa nyuma yaho Tariki ya 15 Kamena 2023, Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze rutegeka ko arekurwa akajya akurikiranwa ari hanze.
Ku wa 22 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guta muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuri uyu munsi tariki ya 6 gicurasi 2025 Turahirwa Moses akaba yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yisobanura ku byaha ubushinjayaha bwamureze.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *