skol

Ushinjwa kwiba Telefone ya The Ben yageze imbere y’urukiko bwa mbere

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ukwakira 2023,Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho akurikiranyweho kwiba Telephone y’umuhanzi The Ben.

Umwanzuro uzasomwa ku wa mbere tariki 23 Ukwakira saa saba ku Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi tariki 5 Ukwakira 2023. Uwamutumye iyi telephone ya The Ben ngo yari yamwemereye Miliyoni 3 FRW hagambiriwe gukuramo bimwe mu bintu by’ibanga byibitsemo.

Uwatanze amakuru yavuze ko Dealer yacunze The Ben agiye ku rubyiniro gusuhuza abafana, noneho ahita ajya kwicara ku meza yari yicayeho,ari naho hari iriya telefoni yabuze.

Igitaramo kikirangira X-Dealer yahise ataha asubira aho yari yaraye bucya agaruka i Kigali cyane ko ngo gahunda yari yamujyanye i Burundi ari ukwiba iyi telefoni.

Uyu Dealer ngo yemeye ko yatashye atitabiriye igitaramo nyirizina cyabaye ku itariki ya 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officiers.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa