skol

Uwahoze ari umujyanama wa Michael Jackson arashinjwa uburiganya

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Frank Cascio, umwe mu bantu bari hafi ya Michael Jackson ndetse wamurengeraga mu gitabo yasohoye mu 2011, ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’imiryango ishinzwe kurengera umutungo n’izina by’uyu muhanzi, umugambi w’uburiganya ngo agamije kubona akayabo ka miliyoni $213.

Ubuyobozi bushinzwe umutungo wa Michael Jackson bwashyikirije Urukiko Rukuru rwa Los Angeles inyandiko z’uregura Cascio, bumushinja gushaka amafaranga binyuze mu gutera ubwoba ko agiye gusohora ibirego bishya by’ihohotera rishingiye ku gitsina, akoresheje itangazamakuru.

Frank Cascio yigeze kuba umujyanama wa Michael Jackson, ndetse mu gitabo cye yise ’My Friend Michael,’ yavuze ko amuzi kuva akiri umwana kandi ko yamubonye nk’umuntu w’inyangamugayo, utigeze agaragaza imyitwarire mibi ku abana.

Ariko nyuma y’uko mu 2019 hasohotse filime mbarankuru ya HBO yise ’Leaving Neverland’ igaragaramo Wade Robson na James Safechuck bashinja Jackson kubahohotera bakiri abana, Cascio yahinduye imvugo atangira kuvuga ibinyuranye n’ibyo yari amaze imyaka avuga.

Ubuyobozi bwa Michael Jackson buvuga ko mu 2020 bwemeye kwishyura Cascio miliyoni $3.3 mu masezerano y’ibanga, kugira ngo burinde abana ba Jackson n’izina rye ibirego bishya. Gusa ayo masezerano yasabaga ko ibibazo byose bizajya bikemurwa mu buryo bw’ibanga (arbitration), ariko ngo Cascio yarenze kuri ayo masezerano atangira gusaba andi mafaranga, ubu akavuga ko ashaka miliyoni $44.

Inkiko zasabwe gutegeka Cascio n’abamwunganira kubahiriza ayo masezerano bagakemura ibyo bibazo mu buryo bw’ibanga, aho kujya mu itangazamakuru.

Iyi dosiye ije mu gihe imiryango ya Michael Jackson ikomeje kurwana ku izina rye mu nkiko no mu ruhame, nyuma y’uko yitabye Imana mu 2009. Nubwo Jackson yarezwe kenshi ihohotera rishingiye ku gitsina, ntiyigeze ahamwa n’icyaha mu nkiko, kandi nta kirego cyigeze gituma afungwa mu gihe yari akiriho.

Kuva yitabye Imana, umutungo we umaze kwinjiza arenga miliyari $3, bituma aba umwe mu byamamare binjiza cyane nubwo batakiriho, ari na byo bituma hari abashaka gukizwa n’izina rye.

Ubuyobozi buharanira kurengera izina rye buravuga ko bugomba kurinda isura ye n’ibyo yasize, cyane ko amategeko atarinda izina ry’umuntu wapfuye mu gihe cyose abamuvuga nabi bakoresha inkuru z’ibinyoma.

Frank Cascio wigeze kuba umujyanama wa Michael Jackson arashinjwa gucura umugambi wo kwigwizaho imitungo y’uyu muhanzi mu buryo bw’uburiganya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa