Uwambere afite abana 22, Dore urutonde rw’abaraperi bafite abana benshi.
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Ese ujya wibaza ikibazo kigira kiti, ese ni uwuhe muraperi ufite abana benshi? Ese wabyizera umuntu asubije icyo kibazo cyawe akubwirako hari abaraperi bafite abana bashobora gukora ikipe y’abakinnyi 11 bakina umupira wamaguru?
Muriyi nkuru tugiye kurebera hamwe urutonde rw’abaraperi bafite abana benshi , bamwe muri aba baraperi bafite agatubutse ariko nanone abandi muri bo bifuza kubyara abana benshi bashoboka, Ese ninde muraperi ufite abana benshi kurenza abandi ?
1.Jay FIZZLE
Uyu niwe muraperi dusanga ku mwanya wa mbere, Jay Fizzle yabonye izuba mu mwaka w’i 1994,akaba ari umuraperi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za America. Jay Fizzle aza kumwanya wa mbere aho afite abana 22 yabyaye ku bagore 22 batandukanye . Jay Fizzle avuga ko nta gahunda yo kuboneza urubyaro afite ngo ndetse intego ye ni ukugeza abana 50.
2.DMX
Umuraperi dusanga ku mwanya wa kabiri nta wundi ni umunyabigwi mu njyana ya Hiphop ku rwego mpuzamahanga, DMX, ariko kandi wamwita X. uyu muraperi witabye Imana mu 2020 ari mu baraperi bafite ibigwi bihambaye ku isi akaba yari umubyeyi w’abana 15. Dmx yarushinze na Tashera Simmons mu mwaka w’i 1999 gusa baza guhana gatanya mu 2014, Dmx na Tashera babyaranye abana bane ariko akaba afite undi mwana w’umuhungu yabyaranye na Desiree Lindstorm. Indi myirondoro ya babyeyi babyaranye na Dmx akaba yarahisemo kuyigira ubwiru.
3. Ol’ Dirty Bastard (ODB)
Umuraperi uri ku mwanya wa gatatu ni OL’ Dirty Bastard, uyu muraperi wabaye inkingi ya mwamba mu itsinda rya Wu tang Clan , ODB nkuko bakunze kumwita akaba ari umubyeyi w’abana 13 . uyu munyabigwi muri HipHop ku rwego mpuzamahanga akaba yaritabye Imana mu mwaka w’I 2004 afite imyaka 35 ya mavuko.
4.Nick Cannon
Umwanya wa kane uriho umunyarwenya ,umukinnyi wa filime , umunyamakuru ndetse akaba n’umuhanzi mu njyana ya RnB ndetse na Rap nta wundi yitwa Nick Cannon. Uyu mugabo wabonye izuba mu mwaka w’i 1980 kuri uyu munsi ni umubyeyi wa bana 12.
5. YoungBoy Never Broke Again (NBA)
Uyu ni umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yarabonye izuba mu mwaka w’i 1999, NBA YoungBoy w’imyaka 26 ya mavuko akaba ari umubyeyi wa bana 12 yabyaye ku bagore 9 batandukanye.
6. EAZY E
Eric Lynn Wright niyo mazina ye bwite ariko yamamaye muri Hiphop ku rwego mpuzamahanga nka Eazy E, uyu muraperi yubatse izina rye ubwo yabaga mu itsinda rya NWA (Niggaz With Attitudes) hamwe na bagenzi be aribo ; Dr.Dre, Ice Cube, Mc Ren, na Dj Yella. Uyu muraperi witabye Imana mu 1995 afite imyaka 30 ya mavuko yavuye mu isi ya bazima asize abana 11.
7. Shawty Lo
Ku mwanya wa 7 turahasanga Shawty Lo ni umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America yabonye izuba mu 1976 gusa aza kwitaba Imana mu 2016 afite imyaka 40 ya mavuko. Uyu muraperi yamamaye cyane ubwo yabaga mu itsinda rya D4L. Shawty yitabye Imana asize abana 11 muri rusange ; abakobwa 9 ndetse n’abahungu 2 akaba yarababyaye ku bagore 10 batandukanye.
8.Lil Durk
Umwanya wa munani uriho Durk Derrick Banks ariko uzwi cyane mu ruhando rwa muzika nka LIL DURK , Uyu muraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America yabonye izuba mu 1992 ku myaka 32 ku munsi wa none Lil Durk akaba ari umubyeyi wa bana 10 yabyaye ku bagore batandukanye.
9. Dr. Dre
Ku mwanya wa 9 turahasanga Andre Romell Young ariko wamamaye mu ruhando rwa Hiphop nka Dr. Dre , uyu mugabo uri mu bashyize umusingi ukomeye ku iterambere rya Hiphop ku isi haba mu gutunganya indirimbo ndetse no kuzihimba , Dr. Dre ni umubyeyi wa bana 10 yabyaye ku bagore 7 batandukanye.
10. Chief Keef
Ku mwanya wa 10 turahasanga Chief Keef akaba afatwa nkumwe mu bacurabwenge b’injyana ya Drill ibarizwa muri HipHop, Chief Keef w’imyaka 30 ya mavuko akaba ari umubyeyi wa bana 9 aho imfura ye yayibyaye afite imyaka 16 yonyine uwo bamubyaranye icyo gihe we yari afite imyaka 36.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *