skol
fortebet

Wa munyabugeni washushanyije igishushanyo cya Jay Polly ubuyobozi bukagisiba yafashe icyemezo gikomeye

Yanditswe: Friday 24, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabugeni witwa Rwigema Abdoul washushanyije ifoto ya Jay Polly ku muhanda ikaza gusibwa n’ubuyobozi bw’Akagali, yanze kuva ku izima avuga ko yiteguye kwishyura umusoro nk’uwicyapa ariko igishushanyo cy’uyu muraperi kigasubiraho.

Sponsored Ad

Nyuma yuko igishushanyo cya Jay Polly gihanaguwe ku muhanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibyakirwe neza n’abantu batandukanye, umusore wagishushanyije nawe avuga ko kugeza ubu atarumva icyo bashingiyeho bahagura iki gihangano cye.

Aganira na BTN TV kuri uyu wa Kane, uyu munyabugeni yavuze ko atarakira ukuntu iki gishushayo cyahanaguwe batanabanje kumwegera nk’uwagikoze ngo bamusobanurire impamvu cyangwa bamwereke ikosa yakoze ryatuma gikurwaho.

Yakomeje avuga ko aba bayobozi bagisibye ntabwo biri mu nshingano zabo kuko ataribo basanzwe bishyuza imisoro y’ibyapa.

Yagize ati “Byarantunguye kwumva ko bagisibye nta mpamvu ifatika bafite usibye kuvuga ko ntishyuye muri RDB, ntekereza ko izo mpamvu bavuga ko bagisibye ndumva bitabareba, ibyo bireba Rwanda Revenue Authority.

Kandi niyo byaba aribyo koko babona ko ari icyapa ndumva batahita bagenda ngo bagisibe ahubwo bareba nyirubwite tukavugana bagapima bakareba ibyo bagenderaho kugira ngo ibyapa bisore, byabangombwa nkishyura iyo misoro cyangwa n’andi mategeko umuntu yaba agongana nayo kuko sinshaka guhangana na leta, byaba ngombwa nkaba nacyisibira ku giti cyanjye .”

Rwigema Abdoul yashimangiye ko yiteguye kwishyura Rwanda Revenue Authority mu gihe baba babona ko ari icyapa koko ariko iki gishushanyo kigasubiraho.

Ati “Niteguye ko nimba babona ari icyapa koko Rwanda Revenue izaze ipime nzishyura iyo misoro ariko ndebe ko igihano cyasubiraho.”

Iki gishushanyo cya Jay Polly Rwigema yashushanyije cyari ku muhanda wari witiriwe Jay Polly, uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w’Umushumbamwiza.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko iki gishushanyo cya Jay Polly cyasibwe kuri uyu muhanda bitungura benshi harimo n’uyu munyabugeni wagishushanyije kuko atigeze abimenyeshwa cyangwa ngo ahabwe andi mabwiriza yagenderaho.

Aime Uwisize,Umuyobozi w’umudugudu w’Umushumbamwiza uri mu bashinjwa gusiba iki gishushanyo cya Jay Polly ku bufatanye na Gitifu w’Akagari ka Kanombe, yabwiye InyaRwanda.com impamvu basibye iki gishushanyo.

Yagize ati: "Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu".

"Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu’wakizanye, ntituzi n’uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy’umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye".


Iki gishushanyo cya Jay Polly cyasibwe n’akagari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa