skol

Wema Sepetu utarabona umwana yashenguwe n’uwamushushanyije ateruye uwa baringa

Yanditswe: Monday 17, Jul 2023

featured-image

Wema Sepetu wigeze kuba nyampinga muri Tanzaniya, yongeye kugaragaza ko anyotewe no kuba umubyeyi nyuma yo gukorwa mu nkovu n’abafana bamwibutsa ko akwiye kubyara umwana.

Mu kiganiro Sepetu yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, yavuze ko mu bihe byashize yakuyemo inda, kandi ko asenga azashobora gusama nawe agashyira umwana mu mugongo.

Imvano y’iki cyifuzo cya Sepetu yakomotse ku muntu wahinduye amashusho ye amugaragaza asa nk’aho atwite.

Iyo videwo yagiye ahagaragara, abantu benshi bashimira Sepetu ko atwite,cyakora, Sepetu yasobanuye ko mu by’ukuri adatwite, ariko ko yizeye ko umunsi umwe bizakunda.

Ati: "Isi yose izi ko mfite ikibazo cyo gusama, kandi n’iyo ntwite, nkuramo inda mu mezi 2/3.”

Nubwo afite ibibazo, Sepetu akomeza kwizera ko umunsi umwe azashobora kuba umubyeyi naho ku bijyanye na videwo yahinduwe yavuze ko byamuteye amarangamutima.

Ati “Byatumye numva amarangamutima cyane,nararize ndabyumva mbyereka umukunzi wanjye.Abantu barampamagaye barabashimira bazi ko arukuri.

Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzania, akaba asanzwe ari n’umukinnyi wa Cinema, yagiye avugwaho kuba yarakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Diamond Platnums, Charles Kanumba n’abandi.

Byagiye bivugwa ko yagiye akuramo inda zigera kuri 3 bitari ku bushake bwe ari nabyo bimuraje ishinga ashaka amahirwe yo kuba yabyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa