skol

Yabuze umubyeyi akiri uruhinja bimutera kwishakamo ubutwari - Miss Jolly

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2023

featured-image

Mutesi Jolly umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda ndetse akanaryegukana muri 2016 , ni umukobwa ukomeza kugaragaza ubutwari cyane mu byo akora byose.

Uyu mukobwa benshi ntibigize bamenya ubuzima yabayemo gusa ni umukobwa warezwe na Mama we gusa ndetse n’inshuti z’umuryango kuko Papa we yatabarutse Jolly afite amezi 6 gusa.

Uyu mukobwa kenshi yumvikana avuga yirahira izina rya Se, ndetse ngo mu bintu bimubabaza cyane ni uko atagize amahirwe yo kumenyana na Se ndetse ngo banaganire.

Gusa iyo abajije Mama we n’inshuti za Se za kera bamubwira ko se yari umuntu w’indashyikirwa muri Sosiyete ndetse ngo yari umuntu ufite amahame agenderaho, yari umuntu wanga akarengane, ukunda abantu ndetse nawe akundwa n’abantu.

Iyo aganiriye n’inshuti za hafi y’umuryango we zimubwira ko agenda nka Se, ndetse ngo kuri we aba yumva ashaka gukora ibyo Ise atakoze.

Kenshi cyane Jolly yumvikana atanga inama ku bana b’abakobwa, abagira inama yo kwigira kurenza uko bagirwa n’abandi. Ndetse inama za Jolly ni inama zahinduriye benshi ubuzima abandi zibaha amahame y’ubuzima.

Ivomo: Yegob

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa