skol
fortebet

Yigeze gukora ahembwa ibihumbi 25frw , Amateka ya Sam Karenzi ubu ufite Radio ye

Yanditswe: Sunday 09, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, bagakomeza ngo nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima. birashimisha kuba wabona umuntu wavuye ku cyavu uyu munsi Imana ikaba yaramuteye iteka imibereho ye yarahindutse. sibwo bwa mbere twese twaba twumvise izina itangishaka bishatse kuvuga ngo icyo Imana itaguhaye ntakucyibihatira kugitanga ku mbaraga ibi birimo amaronko atandukanye (...)

Sponsored Ad

Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, bagakomeza ngo nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima. birashimisha kuba wabona umuntu wavuye ku cyavu uyu munsi Imana ikaba yaramuteye iteka imibereho ye yarahindutse. sibwo bwa mbere twese twaba twumvise izina itangishaka bishatse kuvuga ngo icyo Imana itaguhaye ntakucyibihatira kugitanga ku mbaraga ibi birimo amaronko atandukanye , ubwenge, ubuzima buzira umuze , urubyaro , n’ibindi byinshi. Muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe amateka y’umunyamakuru Sam karenzi wigeze gukora ahembwa ibihumbi 25frw ubu kuri uyu munsi akaba afite Radio ye ifite agaciro kama miliyoni menshi . Murakaza neza muriyi nkuru.

Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi arinayo ari mu byangomba ni Karenzi Samuel , uyu mugabo yabonye izuba hari ku cyumweru taliki 14 Mata mu mwaka w’I 1985, Sam karenzi akaba ari umwana wa gatanu mu muryango w’iwabo wa bana 9. Kubera amateka mabi yaranze igihugu cyacu arimo na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Sam Karenzi yavukiye mu gihugu cya Uganda gusa nyuma yuko ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yarimo ikorerwa abatutsi zikanabohora igihugu Sam karenzi n’umuryango we batashye mu Rwanda. Uyu munsi muri 2025 akaba ari umugabo w’imyaka 40 ya mavuko.

Bakigera mu Rwanda Sam Karenzi n’umuryango we bagiye gutura mu karere ka Bugesera kuko n’ubusanzwe umuryango we wahunze ariho bakomokaga. Aha I bugesera niho Karenzi yize amashuli abanza gusa wibukeko dutangira inkuru y’urugendo rwa Sam Karenzi twabonyeko yavukiye muri Uganda, aha muri Uganda niho yize amashuli y’ikiburamwaka ndetse n’umwaka wa mbere w’amashuli abanza. Ubwo yari ageze mu Rwanda Karenzi yakomereje amashuli abanza mu mwaka wa kabiri kuko muri Uganda yari yarahize umwaka wa mbere. Guhera mu mwaka wa kabiri kugera muwa gatandatu Karenzi yize ku ishuli ribanza rya Maranyundo riherereye I nyamata mu karere ka Bugesera. Nyuma yaho yaje gukomereza amashuli yisumbuye icyiciro rusange (Tronc Commun) ku ishuli rya Kayonza Modern School nyuma yahoo amashuli yisumbuye icyiciro gisoza ibizwi cyane nka Advanced Level yayize ku ishuli rya Groupe Scolaire Gahindi akaba yarize ibijyanye n’indimi aha niho yasoreje amashuli yisumbuye maze aza gukomeza na Kaminuza aho yize muri Kaminuza nkuru y’uRwanda I butare mu karere ka Huye akaba yarize ibijyanye n’itangazamakuru akaba yarasoje amasomo ya kaminuza muri 2011 abona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza “A0” mu bijyanye n’itangazamakuru.

Uganira ku mateka ya Sam Karenzi ntiwabura kwibaza ikibazo kigira cyiti ese kuberiki Karenzi yahisemo kwiga itangazamakuru akaba ari naryo akora nk’umwuga? Imwe mu mpamvu zikomeye zatumye uyu mugabo ayoboka itangazamakuru ariko byumwihariko iryimikino ni nyakwigendera akaba umunyabigwi mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, Shyaka Claver. Uyu niwe wabaye imbarutso yo gukunda itangazamakuru rya sport kuri sam karenzi. Ubwo yari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye Karenzi avugako yakundaga kumva Shyaka Claver wavugaga amakuru y’imikino kuri Radio10, kuva saasita kugera saasaba za manywa buri munsi kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu. Uretse kuba Shyaka Claver yari umunyamakuru Karenzi akunda bari banaturanye I nyamata mu karere ka Bugesera ndetse yewe n’imiryango yabo iziranye. Ubwo karenzi yatangirango kwiga itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ,Mama we yahuye na Shyaka Claver maze abwira Shyaka Claver ko Sam Karenzi asigaye yiga itangazamakuru , Ntakuzuyaza shyaka claver yahiise yaka nomero ya Sam Karenzi yaje kumuhamagara maze aramubwira ati “ Komerezaho , ngize amahirwe mbonye uzansimbura ubwo nzaba ntakiri muri uyu mwuga Ndakwishimiye cyane Murumana wanjye”

Aya magambo yateye akanyabugabo Sam Karenzi nyuma yo kumva umuntu yemera ukunzwe kuri Radio yakuze yigira ku birenge bye amubwiyeko amwishimiye ku ntambwe yarimo atera mu rugeendo rwo kuzaba icyatwa mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Umunsi wa mbere Karenzi yavugiye kuri Radio yari Rc Huye ivugira mu karere ka Huye , aya mahirwe yo kuvugira kuri micro za Rc Huye Karenzi ayakesha Sixbert Kanimba umunyamakuru wamamaye mu makuru ya Politiki icyo gihe akaba yari umuyobozi wa Radio RC Huye. Karenzi avugako yarafite amashyushyu menshi yo gutangira itangazamakuru ku buryo byatumye adategereza guhera kuri Radio Salus ,kuko Radio salus kuyivugiraho byasabaga kuba wiga muwa kabiri wa kaminuza kandi we icyo gihe yigaga mu mwaka wa mbere. Sam Karenzi avugako ari mu banyamakuru bakoreye amafaranga macye ashoboka kuko ubwo yari umunyamakuru kuri Rc Huye yahakoraga nkumukorera bushake adahembwa, nyuma yaho ageze muwa kabiri wa kaminuza nibwo yatangiye gukora kuri Radio Salus ubwo yari ageze kuri Salus yahembwaga amafaranga ibihumbi 25frw ariko nayo ntabwo yari umushahara ahubwo yari amufasha gukora ingendo mbese ni nka Transport nahubundi Karenzi yakoreraga ubushake.

Sam karenzi yakoreye Radio Salus imyaka 8 , guhera 2012-2020. Karenzi yatandukanye na Radio Salus aba ahagaritse itangazamakuru ajya kwita ku muryango we ni cyane ko yaramaze igihe kinini akora ataruhuka .gusa ubwo yakoraga kwiyi Radio yanabifatanyaga n’inshingano zo kuba umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera. Nyuma yahoo mu mwaka w’i2020 Sam Karenzi yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu kiganiro cyahawe izina ‘Urukiko’ kuri Radio10. Mwiki kiganiro akaba yarafatanyaga na Kazungu claver , Horaho Axel na Taifa Kalisa Bruno. Iki kiganiro cyibukwa na bakunzi b’imikino nka kimwe mu biganiro byiza ndetse byari byuje amakuru acukumbuye ya siporo hano mu Rwanda maze bikaba ijyanamuntu iyo bageraga muri operasiyo zimwe mu zibukwa cyane harimo Operation Limbe , n’izindi nyinshi. Nyuma yaho muri 2021 Karenzi yerekeje kuri Radio FineFm yaje no kubera umuyobozi.

Mu mwaka w’i 2025 mu kwezi kwa Gashyantare nyuma y’imyaka hafi ine akorera iyi Radio Sam Karenzi yafunguye Radio ye yitwa Sk Fm yumvikanira ku murongo wa 93.9fm ikaba ari Radiyo ifite ibiganiro bitandukanye birimo ibya Politiki, imikino ndetse n’imyidagaduro. Hanze y’ubuzima bw’itangazamakuru umwe mu bantu bahuriye na Sam Karenzi ku ishuli ndetse bakaba inshuti zikomeye harimo umuhanzi Tomclose bakaba bariganye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda umwe yiga itangazamakuru undi yiga ubuganga. Ndetse Sam karenzi ari mu bantu bagiriye inama Tomclose yo kurambagiza Niyonshuti Ange Tricia ubu kuri uyu munsi bakaba babana nkumugabo n’umugore. Ubushuti bwa Tomclose na Karenzi bugaragarira kandi kuburyo Tomclose yaririmbiye Sam Karenzi n’umufasha we Titi Aline ku munsi w’ubukwe bwabo muri 2018.

Hirya yibi byose Sam Karenzi yarushinze n’inshuti ye byigihe kirekire ariwe Titi Aline bakoze ubukwe mu mwaka w’i 2018 Imana ahaye umugisha urukundo rwabo aho aba bombi bafitanye umwana umwe witwa Iriza Karenzi Chiara.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa