Yigeze kubaho umuhanzi ukomeye, amateka yose ya Gloria Mukamabano
Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

Grolia Mukamabano ni izina riremereye mu itangazamakuru ry’u Rwanda uyu munsi , guhera mu myaka yi 2012 ubwo yakoreraga Radiotv10 ntiyigeze asubira inyuma, gusa benshi mu bakunda uyu mubyeyi usanga ari inkuru nshya mu matwi yabo ko Gloria Mukamabano yigeze kuba umuhanzikazi ndetse wanakoze zimwe mu ndirimbo zamenyekanye mu muziki nyarwanda. Ariko se mu byukuri Gloria Mukamabano ni muntu ki? Ese umuziki yawukoze ryari? Ese itangazamakuru yaryinjiyemo ate? Murakaza neza muriyi nkuru.
Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni Gloria Mukamabano yabonye izuba taliki ya 18 Mutarama mu mwaka w’i 1992 avukira I kigali ,akaba ari umwana w’imfura mu muryango wabo w’abana batanu . ibijyanye no gukunda umuziki si ikintu cyaje Gloria akuze kuko wari umuhamagaro we kuva akiri muto . ubwo yigaga mu mashuli abanza Gloria yatangiye gukunda ndetse akajya aririmba indirimbo za Mariah carey umunyabigwi mu njyana ya RnB .
Mu mwaka w’i 2006 Ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri wa mashuli yisumbuye ku ishuli rya saint bernadette icyo gihe yagiye mu itsinda rya muzika afatanyije na bandi bakobwa batatu maze iryo tsinda baryita Girls of the city abangaba mu gihe gito bari bageze muri studio kwa producer nyakwigendera Dr. jack maze abafasha gukora indirimbo yabo ya mbere bise iyo nkubonye. Iyi ndirimbo ntabwo yabashije kubagira ibyamamare maze nyuma y’iminsi aba bakobwa baje gusoza amasomo y’icyiciro rusange maze binaviramo rya tsinda ryabo gutandukana buri wese anyura ize nzira ni cyane ko bari bagiye gukomeza amashuli y’isumbuye icyiciro gisoza ibizwi nka ( Advanced Level).
Mu mwaka w’i 2008 ubwo yari umunyeshuli mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye ku ishuli rya Saint joseph Kabgayi Gloria yaje kuhahurira n’undi mukobwa witwa Debby console Iradukunda , aba bombi baje kuba inshuti za hafi ni cyane ko ibihe byabo binini babaga baganira ku masomo ndetse n’umuziki , nyuma y’iminsi micye aba bombi baje gushinga itsinda ry’umuziki baryita Lucky girls , bifashishije amajwi yabo ndetse n’impano zabo zihambaye Gloria na Debby bashimishije abanyeshuli bigaga ku ishuli rya mutagatifu yozefu I kabgayi hagati yi myaka ya 2008 – 2010.
Nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye Grolia na Debbie baje kongera guhura nanone ari abanyeshuli muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru, Mu mwaka w’i 2011 bombi baje kwitabira irushanwa ryo kwandika indirimbo rya Hanga Umurimo ryari ryateguwe na ministeri y’ubucuruzi n’inganda icyo gihe MINICOM. Muri iri rushanwa baje kwegukana umwanya wa kane inyuma ya bahanzi barimo Danny vumbi , Dieudonne Munyanshoza ndetse na Jean paul samputu.
Nyuma yaho haje kuza irindi tsinda ryitwa Lucky girls aho bigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda maze bafata umwanzuro wo guhindura izina niko kwiyita Bright Girls. Iri tsinda rya Bright Girls Mu mwaka w’i 2012 mu kwezi kwa mbere nibwo baje gusohora indirimbo yabo ya mbere ni indirimbo bise ‘ Njye nawe’ yatunganyirijwe muri studio ya TOP5sai kwa producer Jeanluc , indirimbo iri tsinda ryakurikijeho yitwa Buzacya , bakoze kandi iyitwa wowe ndetse n’izindi nyinshi. Nyuma yaho rya tsinda rya bright girls ibikorwa bya muzika byatangiye kugabanuka ariko mwuwo mwaka w’i 2012 Gloria mukamabano we yakomeje umuziki ndetse hari indirimbo nyinshi zamenyekanye uyu mutegarugori yashyizemo ijwi rye muri uwo mwaka Zimwe murizo zirimo :
Bye bye Nyakatsi yakoranye na bulldog
Bihoyiki yakoranye na bulldog
Ubuto bwanjye yakoranye na fireman
Imizingo yatakaye yakoranye na diplomate
Ndiho yakoranye na ciney
SMS yakoranye n’itsinda rya Just family
Uwo nifuzaga yakoraye na sajou
Ndetse n’izindi nyinshi.
Muri 2012 kandi Gloria Mukamabano yafashije Miss jojo mu kuririmba ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise woman , Gloria kandi yafashije tomclose ubwo yaririmbiraga abari bitabiriye igitaramo cyo kwita izina abana b’ingagi mu karere ka Musanze muri uwo mwaka. Mu 2012 kandi Gloria yari umuririmbyi wa karaoke muma hotel atandukanye mu mujyi wa Kigali amwe murayo twavugamo nka hotel umubano ndetse n’izindi zitandukanye.
Mu 2015 Gloria yaje gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yize mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru , Gloria yagiye gusoza amasomo ya kaminuza ibijyanye na muzika asa nuwabiretse. hagati ya 2012-2015 akaba yari umunyamakuru kuri Radio na Tv10 nyuma yaho mu mpera za 2015 akaba yaraje kurambagizwa na Royaltv maze aza kuyikorera hagati ya 2015-2016. Ubwo yari umunyamakuru kuri Royaltv yakoranaga na mugenzi we banabanye mu itsinda rya Bright girls ariwe Debby console Iradukunda.
Mu mpera z’umwaka w’i 2016 Gloria Mukamabano yaje kwerekeza kuri RBA ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru akaba arinaho akora uyu munsi mu ishami ryo gusoma amakuru mu kinyarwanda ndetse akaba ari umuyobozi w’ishami rya kabiri rya television Rwanda ariryo rizwi cyane nka KC2. Tugarutse kuri wa mugenzi we bafatanyaga mu itsinda rya bright girls we uyu munsi atuye hanze y’u Rwanda mu gihugu cya polonye akaba aheruka kurushinga n’umugabo we mu mwaka w’i 2023.
Mu mwaka w’i 2018 mu kwezi kwa mata akaba aribwo Gloria Mukamabano aheruka gusohora indirimbo ikaba yari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise nseka ku bwawe iyi ndirimbo amajwi yayo akaba yaratunganyijwe na producer Devydenko.
Uyu munsi muri 2025 Gloria Mukamabano ni umubyeyi arubatse ndetse afite abana babiri , umuhungu n’umukobwa iyo usesenguye neza usanga imwe mu mpamvu yatumye areka umuziki aruko yakurikiye indi mpano ye y’itangazamakuru. iyo urebye usanga harabayeho guhitamo kimwe hagati y’itangazamakuru ndetse n’umuziki. nubwo yahisemo itangazamakuru Imana yarimuhereyemo umugisha yarakoze ,arakundwa, aramamara ndetse abona amikoro abikuye mu itangazamakuru.
Umusozo!
Umwanditsi : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *