skol

Ykee Benda yavuze ku marozi avugwa mu ruganda rwa muzika

Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Ykee Benda, yihanukiriye agaragaza ko atigeze yemeranya n’abahanzi bifashisha uburozi ngo bazamure umuziki wabo, abibutsa ko ibyo nta byishimo bibazanira kandi ntacyo bizabamarira mu buzima.

Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Ykee Benda yavuze ko abahitamo amarozi bagaragaza intege nke no gushaka inzira z’ubusamo, nyamara bikababuza amahoro n’ibyishimo by’ukuri. Ati: “Abakoresha uburozi mu muziki ntibagira ibyishimo mu buzima. Ntacyo bungutse mu by’ukuri.”

Uyu muhanzi uzwiho indirimbo zirimo ubutumwa bwo guhumuriza no guha abantu icyizere, yasabye bagenzi be gushyira imbere umurava, impano no kwishingikiriza ku Mana aho kwirukira mu nzira z’umwijima. Yabibukije ko umuziki ari umurimo usaba ubushake n’imbaraga, kandi ko ugera ku ntego mu bunyangamugayo.

Ibi abitangaje mu gihe impaka zishingiye ku ikoreshwa ry’amarozi mu ruganda rw’imyidagaduro zikomeje kuzamuka muri Uganda, aho bamwe mu bahanzi batinyutse gushinja bagenzi babo gukoresha imbaraga z’umwijima kugira ngo bigarurire isoko.

Ykee Benda yakomeje gusaba abahanzi bagenzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange guha agaciro indangagaciro z’ubunyangamugayo, umurimo uhamye n’icyerekezo cyiza. Yashimangiye ko umuziki wagombye kuba isoko y’iterambere n’ibyishimo by’abawukora n’abawumva, aho kuba inzira y’umwijima n’uburiganya.

Ykee Benda yanenze abakoresha amarozi ngo bazamure urwego rwabo mu muziki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa