Print

George W Bush ntabona kimwe na Trump akamaro k’ itangazamakuru ryigenga

Yanditwe na: 28 February 2017 Yasuwe: 729

George W Bush wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, ashyigikiye ko itangazamakuru ryigenga kuko aribona nk’ inkingi ikomeye ya Demukarasi, naho Perezida uri ku butegetsi Donald Trump we itangazamakuru ryigenga aribonamo umwanzi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Bush yabitangarije mu kiganiro yagiranye na televiziyo NBC aho yanavuze ko Amerika ikeneye ibisubizo ku kuntu abakorana na Perezida Trump baganiriye n’igihugu cy’u Burusiya.

Atangaje ibi mu gihe Donald Trump atabona neza ibinyamakuru ryigenga. Abishinja gutangaza amakuru mu buryo bubogamye. Mu kiganiro aheruka kugirana n’ abanyamakuru ibinyamakuru birimo BBC, CNN na New york Times ntabwo byatumiwe. Ibi bikiyongera kuba yaravuze ko uyu mwaka atazasangira n’ abanyamakuru. Hashize imyaka 35 Perezida w’ Amerika atumira buri mwaka abanyamakuru agasangira nabo.

Bush yavuze ko atazi neza niba kugira ngo ukuri ku biganiro uruhande rwa Trump rwagiranye n’ u Burusiya kujye ahagaragara byasaba ko hashyirwaho umushinjacyaha udasanzwe nkuko birimo gusabwa na bamwe bo mu ishyaka ry’abademokarate.

George Bush abajijwe niba yagereranya ibi bihe n’uko byari bimeze akimara gutsinda Al Gore mu matora yo muri 2000, yasubije ko bikomeye kugereranya ibihe bitandukanye.

Perezida Trump yita itangazamakuru rimunenga abanzi b’igihugu kandi agashimangira ko amakuru y’imikoranire itemewe n’ u Burusiya ari ibinyoma. Yongereho ariko ko kuyobora America ari akazi katoroshye.

Ati "Buri muntu abibona ukwe ariko iyo ageze ku ntebe y’ubutegetsi asanga bitoroshye".

Yavuze ko Perezida Trump amaze gusa ukwezi kumwe ku butegetsi, ati yagombye kugirirwa icyizere ku magambo yavuze ko ashaka ubumwe bw’abaturage.