skol
fortebet

Perezida Trump ngo uyu mwaka ntabwo azasangira n’ abanyamakuru

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazitabira muri uno mwaka umuhango ubusanzwe umukuru wa Amerika ahuriramo n’abanyamakuru bakurikirana amakuru yo mu biro bye maze bagasangira.
Muri uwo muhango perezida avugiramo ijambo riba rigamije gusetsa.
Iki ni ikindi kimenyetso cyerekana ko Perezida Trump atishimiye bimwe mu bitangazamakuru akomeje gushinja gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Aherutse no kuvuga ko ibyo bitangazamakuru ari abanzi b’abaturage.
Kuwa Gatanu, (...)

Kuwa Gatanu, ibitangazamakuru bimwe birimo CNN, BBC na the New York Times ntabwo byatumiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cy’umuvugizi wa Perezida.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakurikirana amakuru yo mu biro bya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ryavuze ko rizakomeza kwizihiza uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashatse butangwa n’itegeko nshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa