Print

Wa mupfakazi warijijwe n’ amagambo ya Trump yamunenze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 October 2017 Yasuwe: 1987

Umupfakazi w’ umusirikare wa Leta zunze z’ Amerika warasiwe muri Nigeria yemeje amakuru yavugaga ko yarijijwe n’ amagambo yabwiwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump

Uyu mugore yanenze Trump ku bw’ ijwi yakoresheje bavugana anamunega kuba baravuganye atibuka izina ry’ umugabo we.

Mu cyumweru gishize nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye humvikanye inkuru yavugaga ko Myeshia Johnson, umupfakazi wa Sgt La David Johnson yarijijwe n’ amagambo yabwiwe na Trump ku rupfu rw’ uwari umugabo we.

Mu kiganiro uyu mupfakazi yahaye ABC news yemeje aya makuru avuga ko ikintu cyamukomerekeje cyane kigatuma arira ari ijwi Perezida Trump yakoresheje barimo kuvugana kuri telephone.

Yagize ati “Twavugaga arimo kurwana no kwibuka izina ry’ umugabo wanjye. Niba umugabo wanjye yari ku rugamba arwanirira igihugu agahura n’ ikibazo, kuki utakwibuka izina rye…Nararize kuko nari mbabajwe n’ ubukana bw’ ijwi rye”

Sgt La David Johnson yishwe na bagenzi batatu bishwe na Islamic state tariki 4 Ukwakira 2017, mu gihugu cya Nigeria.


Sgt La David Johnson

Myeshia Johnson