skol
fortebet

#Kundubuzima: Uburwayi bw’umugongo, ikibutera, uko bwirindwa ndetse n’uko wawivuza

Yanditswe: Thursday 19, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uburwayi bw’umugongo bukomeje kwibasira abantu b’ingeri zose. Abantu benshi cyane usanga akenshi bibasirwa n’uburwayi bw’umugongo, aho yicara agataka, yahaguruka agataka, yatambuka agataka, biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi bugaragaza ko abantu umunani ku bantu icumi (8/10) baba bafite ububabare bw’umugongo. Ubu bubabare kandi ngo bukaba bushobora no gukwira mu bindi bice by’umubiri.
Ni ubwo ushobora guhamagara umuganga +250785686682 akaguha amakuru yose (...)

Sponsored Ad

Uburwayi bw’umugongo bukomeje kwibasira abantu b’ingeri zose. Abantu benshi cyane usanga akenshi bibasirwa n’uburwayi bw’umugongo, aho yicara agataka, yahaguruka agataka, yatambuka agataka, biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi bugaragaza ko abantu umunani ku bantu icumi (8/10) baba bafite ububabare bw’umugongo. Ubu bubabare kandi ngo bukaba bushobora no gukwira mu bindi bice by’umubiri.

Ni ubwo ushobora guhamagara umuganga +250785686682 akaguha amakuru yose kuri iyi ndwara, muri rusange dore impamvu zitandukanye zishobora gutera uburwayi bw’umugongo.

Urubuga rwa liguerhumatisme, dukesha iyi nkuru ruvuga zimwe mu mpamvu zitera kubabara umugongo, murizo harimo :

• Kudakora imyitozo ngororamubiri

• Kwicara umwanya munini cyangwa se ukicara nabi (Kwicara umuntu yihengetse cyangwa yunamye) no guhagarara nabi.

• Guterura ibintu biremereye ukabiterura uhese umugongo.

• Umubyibuho ukabije ushobora guhungabanya imikorere myiza y’uruti rw’umugongo.

• Imvune.

• Hari n’igihe umuntu ashobora kubabara umugongo biturutse ku ndwara. Muri izo ndwara harimo rubagimpande, igituntu gifata mu magufwa, koroha no gusaza kw’amagufwa byaterwa no kubura imyunyu ngugu ihagiye nka calcium n’ibindi .

• Guhora uhetse igikapu kirimo mudasobwa(Laptop), amasakoshi aremereye bishobora gutera indwara z’umugongo.

• Inkweto ndende ku badamu zigira uruhare mu guhindura imiterere y’urutirigongo (Deformities) bigatera n’ububabare bw’umugongo.

• Matelas zinepa cyangwa zikomeye cyane nazo ziri mu bitera umugongo.

Ese wakora iki ngo wirinde uburwayi bw’umugongo ?

1. Gukora Imyitozo ngororamubiri :

Umubiri ukomeye/igihagararo bifasha umubiri guhagarara uhamye bikarinda umugongo. Niyo mpamvu abantu ubona badakomeye ubona badahagarara neza baba bameze nk’abihengetse bikangiza umugongo.

2. Irinde kwicara cyangwa guhagarara ndetse no kugenda nabi (kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya muremure urenze isaha)

Uburyo uhagararamo/wicaramo nk’uko twabivuze haruguru bigira ingaruka ku mugongo . Aha turavuga nk’abakobwa /Abahungu bahagarara, bagenda uko bidasanzwe hari ikintu runaka kigambiriwe, Ibi bigira ingaruka zikomeye ku mugongo wawe. Genda ugororotse, icara ugororotse kandi nujya kunama wuname neza witonze.

3. Irinde inkweto ndende

Inkweto ndende cyane izambarwa n’abagore /abakobwa ziri mu zibatera uburwayi bw’umugongo. Kuzirinda nabyo byagufasha kwirinda uburwayi bw’umugongo.

4. Irinde guterura ibintu biremereye cyane kurusha ubushobozi bwawe

5. Niwicara, shyira agasego gato ku mugongo ahagana hasi

6. Irinde kunama inshuro nyinshi cyane

7. Menya uburyo bateruramo ibintu

Ese uburwayi bw’umugongo buravurwa bugakira ?

Uburwayi bw’umugongo ni uburwayi buvurwa bugakira. Mu kuvura umugongo habanzwa gusuzumwa icyawuteye.

Mu gushaka gusobanukirwa kurushaho iyi ndwara n’uko ivurwa, Eric Abizera, Umuganga mu ivuriro Kundubuzima Health Care avuga ko uburwayi bw’umugongo babuvura kandi bugakira neza bifashishije imiti igezweho ikoze mu bimera ndetse n’inyunganiramirire zifasha amagufa.

Muri yo twavugamo nka : Calcium capsules, Joint health plus capsules, Compound marrow powder. Iyi miti ijyana n’ubugororangingo, imyitozo ngororamubiri ndetse na massage bikorwa n’inzobere mu bugororangingo bamaze kugusuzuma icyateye ubwo burwayi bw’umugongo.

Uramutse ukeneye iyi miti wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI , Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0 winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUTI na MTN CENTER na BANK OF AFRICA HASI KURI PARKING winjira muri CHIC IMBERE Umuryango D055A

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) cyangwa 0788865515
Mwanasura urubuga rwacu rwa arirwo www.kundubuzima.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa