skol
fortebet

SOBANUKIRWA N’UBURWAYI BW’UMUTWE W’URUHANDE RUMWE (MIGRAINE)

Yanditswe: Wednesday 11, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ni kenshi usanga umuntu atameze neza, wamubaza uko ameze akakubwira ati ndababara umutwe w’uruhande rumwe.Ubu ni uburwayi bushobora gufata abantu b’ingeri nyinshi,bukaba buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Sponsored Ad

Ese Migraine ni iki ?

Umutwe w’uruhande rumwe cyangwa (Migraine) mu ndimi z’amahanga ni indwara yo kubabara umutwe uruhande rumwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe.Ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye. Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva umeze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye.

Ku bintu bishobora gutera iyi ndwara, uko yakwirindwa ndetse n’uko yavurwa ushobora kubaza muganga kuri nomero 0785686682 gusa muri rusange ibisubizo wibaza kuri iyi ndwara biri hano hasi:

Ese ni iki gitera umutwe w’uruhande rumwe ?

Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko Ubushakashatsi bugenda bwerekanako ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system) , n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.
Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.

Muri byo twavuga :

Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
Kudasinzira bihagije
Stress ndetse n’umunaniro ukabije
Urusaku rwinshi igihe kinini
Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk ’ ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
Kunywa inzoga ukarenza ukagira hangover
Kutarya ugasonza cyane ndetse no kurira ku bihe bihindagurika
Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi (essence) ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika
Ibyo kurya byo mu makopo ( aliment conserve)
Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
Guhangayika no kudatuza. N’ibindi……
Ese ni ibihe bimenyetso by’ubu burwayi ?

* Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje
* Isesemi ishobora kujyana no kuruka
* Kutihanganira urumuri, ukumva ruragutera isereri
* Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
* Kutihanganira urusaku
* Gusa ibimenyetso bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu cyangwa se bitewe n’urwego ubu burwayi buriho.

Ese ni ibihe byo kurya byagufasha ?

 Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubiri ariyo ntandaro ya wa mutwe

 Amafi akungahaye ku binure bya omega-3 . Nubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera irimo mercure nyinshi

 Ikawa nubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa tubiri tw’ikawa bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi

 Tangawizi nayo irafasha cyane.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ifasha guhangana n’ubu burwayi ?

Birashoboka ko wakwirinda ibitera ubu burwayi,ariko ukanga ukaba ukunda kurwara uyu mutwe, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga,ifasha ubwonko gukora neza,igatuma amaraso atembera neza,ndetse ikavura no kurwara umutwe. Muri iyo miti twavugamo nka : coffee tea, cordactive capsule, Golden six, capsule, .Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

ESE NI GUTE WAKIRA UBURWAYI BW’UMUTWE W’URUHANDE RUMWE (MIGRAINE) || N’IKI GITERA UBU BURWAYI ?

Uramutse ukeneye iyi miti wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI , Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0 winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUTI na MTN CENTER na BANK OF AFRICA HASI KURI PARKING winjira muri CHIC IMBERE Umuryango D055A

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) cyangwa 0788865515
Mwanasura urubuga rwacu rwa arirwo www.kundubuzima.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa