skol
fortebet

DORE BYINSHI UKWIYE KUMENYA K’UBUKI

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuki n’iki: ubuki ni kimwe mu biribwa bitera imbaraga, bikorwa n’inzuki zikabukora nk’ibiryo zifashishije umushongi (nectors) ziva mu ndabyo z’ibiti cg ibimera zikabubika mu binyangu. Bukaba bufite ibara ryenda gusa nk’ ibihogo. Muburyo bw’ubutabire bukozwe n’ubwoko bu biri bw’ibitera imbaraga bita fructose na glucose, Ubuki ubusanzwe bugizwe n’isukari n’amazi n’inzindi ntungamubiri zitandukanye nk’imyunyu ngugu.
Ubuki n’isukari byose n’ubwoko bw’ibitera imbaraga bikaba bimwe mu bintu biryoherera (...)

Sponsored Ad

Ubuki n’iki: ubuki ni kimwe mu biribwa bitera imbaraga, bikorwa n’inzuki zikabukora nk’ibiryo zifashishije umushongi (nectors) ziva mu ndabyo z’ibiti cg ibimera zikabubika mu binyangu. Bukaba bufite ibara ryenda gusa nk’ ibihogo. Muburyo bw’ubutabire bukozwe n’ubwoko bu biri bw’ibitera imbaraga bita fructose na glucose, Ubuki ubusanzwe bugizwe n’isukari n’amazi n’inzindi ntungamubiri zitandukanye nk’imyunyu ngugu.

Ubuki n’isukari byose n’ubwoko bw’ibitera imbaraga bikaba bimwe mu bintu biryoherera (sweeteners) kandi bikunze gukoreshwa cyane kw’isi mu gukora ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye mu nganda.

Nubwo bamwe na bamwe bajya bitiranya isukari yo kumeza n’ubuki kuko haraho byenda gukora kimwe, hari itandukaniro rinini hagati ya byombi. Harabakoresha ubuki mu mwanya w’isukari nk’uburyo bwo kwirinda umubyibuho ukabije cg kugabanya ibiro, naho bamwe mu barwaye diyabete bakabwifashisha mu mwanya w’isukari , Fakhlaei R, Selamat J, yagaragajeko igihe ubuki budakoreshejwe mu rugero bwateza ingaruka mbi k’ubukoresha. Gusa benshi bakunda kuvuga ko ubuki ari bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko arumwimerere.

Ntago bibeshya ni ukuri, Laura Johannes umushakashatsi, agaragaza ibyavuzwe n’impukuke mu mirire n’imboneza mirire aho bagaragaje ko, kimwe mu bituma ubuki aribwiza k’ubuzima kurusha isukari isanzwe yo kumeza cg mu nganda, nuko bukize kuma anti-oxidants; amino acide; vitamine nka vitamine C, B5, B2 na B3 ndetse n’imyunyu ngungu ya magineziyumu na potasiumu aho iyimyunyu ngungu na vitamine bifite akamaro gatandukanye mu mubiri.

BIMWE MU BIGIZE UBUKI N’AKAMARO

Vitamine: vitamine C, B5, B3 and B2 na K ndetse n’imyungungu nka karisiyumu (ca), Cuivre (cu) ubutare (fe), maganeziyumu, manganeze, fosifore, potasiyumu and zenke (zinc)
Anti- oxidant zibafasha mu kurinda inflammation (anti-inflammation).

AKAMARO K’UBUKI MU BUVUZI IGIHE BWAKORESHEJWE NEZA
• Buvura Boronshite
• Buvura inkorora
• Buvura ibisebe byo mu muhogo
• Kugabanya alleriji cyane cyane ubuki budatetse
• Bwifitemo ubudahangarwa (Chemical and phytochemicals compounds) bwifashishwa cg bu kongerera ubudahangarwa umubiri mu kurwanya indwara zitandukanye nka kanseri, n’izindi.
• Ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kwica cg kurwanya bagiteri na mikorobe (antibacterial property) bushobora kwifashishwa ku biribwa bitandukanye kugirango bitangirika vuba cg bizabikwe igihe kirekire bitarapfa (sealing with honey increasing shelf life)
• Ubuki bushora kwifashishwa mukuvura/gukiza ubushye cg igisebe kuko bwifitemo kurwanya mikorobe,fungi na bakiteriya
• Ubuki bwa kwifashishwa mu gushyira ku murongo cg gukiza ibibazo by’igogora ribi ndetse no mu kuvura bakiteriya yo mu gifu yitwa helicobacter pylori (H.Piroli ) ubuki butuma habaho imikorere myiza y’amara ndetse no gushyira ku murongo bagiteri
o nziza no kwica mikorobe cg bagiteri mbi zo mu mara bityo bigatuma amara akora neza

ITANDUKANIRO N’IBYIZA BY’UBUKI KURUSHA ISUKARI
• Ubuki bufite intungamubiri nyinshi ugereranyije n’isukari yo kumeza cg mu nganda
• Ubuki n’umwimerere ugerenije n’isukari ikorerwa mu nganda
• Ubuki bworohera umubiri mwigogorwa ugereranije n’isukari kuberako anzime (utuntu dushizwe gusya ibiryo) z’inzuki ziba zarabanje gusya isukari iba mu buki
• Bugira cg butanga imabaraga/kcal nyinshi 64kcals ugereranije n’isukari 49kcals mu kayiko kamwe k’icyayi muri (10g-12g)
• Buryohera cyane kurusha isukari kuberako bufite fructose nyishi

• Glymemic index y’ubuki ni 90/💯 ; glycemic index y’isukari yo kumeza(sucrose) ni 75 /💯
• Forumule ya glucose na fructose ni C6H12O6 naho isukari yo kumeza ni C12H22O11.

IBYIZA BY’UBUKI MURI RUSANGE

  • Kugira uruhu rwiza
  • Kuringaniza ingano ya kolesiterole (ubwoko bwibinure ) mu mubiri
  • Gukora neza no kugira ingufu k’ umutima
  • Gukora neza ku bwonko cyane igice cy’ubwonko gishinzwe kwibuka
  • Gusinzira neza.
  • Gukora neza kudutsi duto tujyana n’utuvana amakuru ku bwonko
  • Butuma igifu kigira ubuzima bwiza ndetse cyikanakora neza

    Ifoto y’ubuki

    INGARUKA ZO GUKORESHA UBUKI NABI

    Kurwara indwara yo kugira ibinure k’umwijima aho iyo itavuwe vuba ishobora gutera indwara zinyuranye harimo : urushwima(cirrhose non alcoholique ) , cancer extrahepatique , diabete , indwara z’umutima n’izindi….. Biterwa no kunanirwa k’umwijima mu gutunya ubwoko bw’ibitera imbaranga biryohera bita fructose bikorerwa mu mwijima, byanagaragaye ko fructose ituma habaho kwibika kwibinure byitwa triglyceride mu tunyangingo tw’umwijima.
    • Umubyibuho ukabije cg kwiyongera ibiro
    • Diyabete
    • Indwara z’umutima

    ABANTU BATEMEREWE GUKORESHA UBUKI

    • Abantu bafite diyabete kuko bugira glycemic index iri hejuru (90%)
    • Abana bari munsi y’amazi 12 kuko bushobora kubamo ubusigo bwa bacteri yitwa Clostridium botulinum zishobora kuva aho inzuki zagiye gutara, iyi bakiteri itera indwara bita botulizime k’umwana irangwa no kutituma neza (constipation), no gucika intege umubiri wose, kubura apeti no kwiriza
    • Abagore batwite kuko nabo bashobora kurwara botulizime iterwa na Clostridium botulinum bakiteriya iba yaturutse muri za sipore
    • umuntu ufite uburwayi bw’umubyibuho ukabije
    • N’abantu bagira aleriji k’ubuki, ku nzuki no kuri sipore zitandukanye

IKIGERO CY’UBUKI CYEMEWE KU MUNSI
Umuntu ufite ubuzima bwiza ntakibazo na kimwe; indwara cg ibiro byinshi yemerewe gukoresha byibuze akayiko gato/kicyayi kamwe k’umunsi (10-12g) si byiza kurenza utuyiko tubiri k’umunsi.

Ikitonderwa: Nibyiza gukoresha ubuki budatetse kuko aribwo buba bufite intugamubiri zihagije n’umwimerere wabwo. Kuko iyo ubutetse cg ukagira ubundi buryo ukoresha mu kubutunganya bituma butakaza umwimerere ndetse n’intungamubiri nyinshi. Ibi byagaragazwe n’ikigo kitwa National Center for Biotechnology (NCBI).

Mwabiteguriwe na :
Nutritionniste Diététicienne
MUKAKAYUMBA Anastasie
Tel : 0788606046/0780626378

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa