skol
fortebet

IBIMENYETSO BYAKWEREKA KO UBUZE VITAMINE D MU MUBIRI

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by’abatuye isi bafite ikibazo cyo kubura vitamin D. Ibyo bigaterwa nuko abantu benshi batabona vitamin D ihagije mu biryo byabo kubera imigenzereze mibi mubijyanye n’imirire (urugero nko kutarya amavuta). Abantu benshi bamara igihe kinini mu mazu ntibajye ku kazuba, nyamara bituma umubiri ugira ibipimo byiza bya vitamin D.
1. IKIMENYETSO CYA MBERE: KURWARAGURIKA
Ntabwo upfa kubimenya bikagaragara byatangiye guteza ibibazo. Kuko iyo ubuze vitamine D bituma (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by’abatuye isi bafite ikibazo cyo kubura vitamin D. Ibyo bigaterwa nuko abantu benshi batabona vitamin D ihagije mu biryo byabo kubera imigenzereze mibi mubijyanye n’imirire (urugero nko kutarya amavuta).
Abantu benshi bamara igihe kinini mu mazu ntibajye ku kazuba, nyamara bituma umubiri ugira ibipimo byiza bya vitamin D.

1. IKIMENYETSO CYA MBERE: KURWARAGURIKA

Ntabwo upfa kubimenya bikagaragara byatangiye guteza ibibazo. Kuko iyo ubuze vitamine D bituma ubwirinzi bw”umubiri bugabanuka bityo virusi na bacteries bitera indwara bikakwibasira.

Muri iyi minsi ubushakashatsi bwinshi bwakozwe bwerekana ko kugabanuka kwa vitamin D mu mubiri byongera indwara z’ubuhumekero : nka bronchite, umusonga, ibicurane, n’izindi.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko kutarenza 1000 VI/J za vitamin D bigabanya cyane ingaruka zo kugira indwara zo mu nzira z’ubuhumekero.

2. IKIMENYETSO CYA 2: KUMVA UHORA UNANIWE (nubwo bishobora guterwa
n’ibindi bintu bitandukanye)

Iyo igipimo cya vitamine D cyamanutse mu maraso uhora wumva unaniwe, ni ukuvuga iyo kiri hasi ya 20 ngr/ml.

3. KIMENYETSO CYA 3: KUBABARA BIDAKIRA UMUGONGO NO KUBABARA CYANE AMAGUFA

Vitamine D ifasha Ca na Phosphore kunyunyuzwa neza mu mara, iyo ni imyunyungugu y’ingenzi igize amagufa yacu. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bafite igipimo gikeya cya vitamin D mu mubiri bagira ibyago byinshi byo kugira ububabare bw’amagufa y’umugongo, imbavu, amaguru ndetse no mu ngingo.

4. IKIMENYETSO CYA 4: KURWARA INDWARA Z’AMAGUFA ZITANDUKANYE

Ushobora kubura Ca & P. Kubura cyangwa kugira vitamine D nkeya mu mubiri bishobora gutuma Ca&P bitanyunyuzwa neza. Ubushakashatsi bwo muri 2015 bwakozwe ku bagore 1500 batakijya mu mihango basanze bafite indwara ziterwa no kubura vitamin D.

5. IKIMENYETSO CYA 5: IBIBAZO BY’URUHU

Kugira igipimo kiri hasi cyangwa kubura vitamin D bituma ubwirinzi bw’umubiri bujya hasi bigatuma uturemangingo tw’uruhu tuvubura amavuta menshi, bishobora kuzibya utwenge tw”uruhu, ibishishi, kugira couche ikomeye ku ruhu (psoriasis) ibi birakira iyo ufashe vitamine D.

6. KIMENYETSO CYA 6: KUGIRA IBIRO BYINSHI

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko iyo umuntu abona vitamin D ihagije atakaza ibiro mu buryo bworoshye kurusha utayifite ihagije mu mubiri, iyo idahagije biragora bikaniyongera, hakiyongeraho ko ushobora kwiyongera ibiro mu buryo bworoshye, ibyo biterwa n’uko vitamin D ikora nka za hormones (imisemburo) ishobora kugira ingaruka kuyindi misemburo, aha twavuga ku misemburo ituma tugira appetit n’ituma umubiri ubika ibinure.

7. IKIMENYETSO CYA 7: GUKIRA KW’IBIKOMERE BIRATINDA CYANE

Vitamine D igira uruhare rw’ikorwa rya’ibintu biba bidasanzwe bituma uruhare mu gukira kw’ibikomere no gutuma hakorwa uruhu rushyashya.
Vitamin D igira uruhare mu gukumira infections na controle ya inflammation. Urwo ruhare ni ingenzi mu gukira ibimere meza. Ubushakashatsi bwo muri 2012 kuri vitamine D n’uburyo ikiza uruhu, abarwayi bari bafite ibisebe ku birenge mu minsi itari myinshi bafata suppléments za vitamine D bakize mu buryo bwihuta.

8. IKIMENYETSO CYA 8: GUPFUKA IMISATSI

Niba utekereza ko gupfuka imisatsi kwawe byaba biterwa na stress cyangwa génétique yawe, ukwiye gutega amatwi ibi bikurikira : ubushakashatsi werekanye ko gutakaza imisatsi mu buryo bukabije cyane, bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko ubuze cyangwa ufite igipimo kiri hasi cyane cya vitamine D mu maraso. Ibi biboneka cyane ku bagore n’abana.

9. IKIMENYETSO CYA 9: DEPRESSION

Nubwo dépression ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, kubura vitamine D mu maraso ntabwo twabyirengagiza cyane cyane ku bantu bakuze. 65% by’ubushakashatsi kuri iyi ngingo byavumbuye ko hari isano ikomeye hagati ya dépression no kugira vitamine D nkeya cyane mu maraso.

Ibyo bigashimangirwa nuko gufata inyunganiramirire za vitamine D bituma umurwayi amererwa neza cyane cyane iyo dépression iza mu bihe runaka umurwayi atayihorana buri gihe.

10. IKIMENYETSO CYA 10: KUBABARA IMIKAYA (douleurs musculaires)

Kubabara imikaya (douleurs musculaireS) bishobora guterwa n’impamvu nyinshi ariko kubura vitamine D bishobora kuba impamvu yabyo, muri 2014 abashakashatsi bo mu bitaro bya Universite ya Berne mu Busuwisi bavumbuye ko 71% by’abantu bagira ububabare bw’ imikaya babimaranye igihe kirekire baba babuze vitamine D.

Iyo umuntu abuze cyangwa afite vitamine D nkeya mu mubiri niko arushaho kumva ububabare bw’imikaya. Gufata inyongeramirire ku bipimo nyabyo bituma ubwo bubabare bugabanuka. Ubushakashatsi bwo muri 2015 bwakorewe ku bana 120 bagiraga uburibwe banafite vitamine D nkeya mu mubiri, bwerekanye ko kubaha inyongeramirire za vitamine D byagabanije ububabare bwabo ku gipimo cya 60%.

ABANTU BIBASIRWA NO KUBURA VITAMINE D KURUSHA ABANDI NI BANDE ?

  • Abantu bakuze barengeje imyaka 55 kuzamura ;
  • Abantu bakora akazi gatuma bamara igihe kinini mu biro bakoreramo, batagera ku zuba ;
  • Abantu bafite uruhu rwijimye cyane ;
  • Abantu barwara indwara zo mara ziterwa na inflammation ;
  • Abantu bafite ijanisha riri hejuru ry’ibinure byo mu mubiri ;
  • Abantu batuye kure y’umurongo wa Equateur batagerwaho n’imirasire y’izuba ihagije mu gihe cy’umwaka ;
  • Abantu bakunda gukoresha cyane za creme solaire ;
  • Abantu batarya amafi ntibanakoreshe amata n’ibiyakomokaho.

Niba uri umwe muri aba bantu tuvuze ujye wipimisha mu bihe bihoraho kwa muganga igipimo cya vitamine D mu mubiri wawe, ibyo uzabifashwamo n’umuganga wawe uzakugira n’inama zikwiriye.

KUKI VITAMINE D ARI INGENZI KU MUBIRI ?

Vitamine D ni ingenzi cyane mu mubiri, niba ufite ibimenyetso byo kubura vitamine mu mubiri ukaba utabizi cyangwa ukaba ubyirengagiza, ibyo bizakomeza bikure bibe byaguteza ibibazo bikomeye by’ubuzima harimo nko :

  • Gutuma habaho koroha kw’amagufa ku bana
  • Kugorama kw’amagufa ku bantu bakuze
  • Kurwara bumwe mu bwoko bwa kanseri harimo kanseri ya prostate, y’amabere n’iy’urura runini na kanseri yo mu maraso
  • Indwara z’umutima, indwara z’imvune n’indwara zifata imitsi n’imikaya.
  • Diyabete
  • Ububabare budashira
  • Osteoporose

Niba uri umwe mu bavuzwe haruguru cyangwa ukeka ko waba ufite vitamine D nkeya ukwiye kwihutira kwisuzumisha kwa muganga wawe.

NI HEHE TWAKURA VITAMINE D ?

  • Inyunganiramirire za vitamine D ;
  • Kujya ku mirasire y’izuba ;
  • Amafi agira amavuta nka Thon, saumon, hareng, sardine ;
  • Amavuta yo mu mwijima w ‘ifi yitwa morue ;
  • Les crevettes ;
  • Ibihumyo.

Vitamine D ikora nk’imisemburo (hormones) umubiri ushobora kuyikora uhereye kuri “choresterol”, mu biribwa no mu mu mirasire y”izuba

Mwabiteguriwe na :
Nutritionniste Diététicienne
MUKAKAYUMBA Anastasie
Tel : 0788606046/0780626378

Ahandi mwakurikira iki kiganiro ni kuri Youtube chanel : La Pervenche TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa