skol
fortebet

Reba La Liga kuri Startimes-Real Madrid igiye gutangira urugamba rw kwisubiza igikombe

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inkuru ya Peter Auf der Heyde

Ikipe ya Real Madrid iratangira urugamba rwo kwisubiza LA LIGA yerekeza ku kibuga Reale Arena mu mujyi wa San Sebastián kuri iki cyumweru aho izacakirana na Real Sociedad mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona.

Sponsored Ad

Umutoza Zinedine Zidane yitezweho kubanza mu kibuga abakinnyi bakiri bato bazi neza uwo bagiye guhangana ku mutima.

Umunya Norway, Martin Ödegaard, wasinyiye Los Blancos muri 2015 ubwo yari afite imyaka 16 gusa yari amaze umwaka akinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru ndetse yayikiniye imikino 31 yose.

Imyitwarire ya Martin Ödegaard, yakoze ku mutima Zidane bituma afata umwanzuro wo kumugarura mu ikipe ya Madrid uyu mwaka.

Uyu musore w’imyaka 21 afite uduhigo twinshi nubwo akiri muto turimo kuba ariwe mukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu akiri muto ku myaka 15,yakinnye mu kiciro cya mbere akiri muto ku myaka 16 ni nawe mukinnyi ukiri muto cyane wakiniye Real muri LaLiga ubwo yari afite imyaka 16 n’iminsi 157.

Zidane yishimiye cyane uko uyu Ödegaard yiteguye uyu mwaka w’imikino n’ukuntu yanze ko ikipe y’igihugu imuhamagara mu mikino ya UEFA Nations League kugira ngo abashe kwitegura neza no gushaka umwanya wo gukina.

Uyu musore ashobora kuba ameze neza ndetse yiteguye kubanza mu kibuga cyane k we na bagenzi be batakinnye umukino wa mbere wa La Liga kubera ko bari mu marushanwa ya UEFA.

Uyu mukinnyi agaragara nkuri mu mipangu y’igihe kinini ya Zidane kuk afite nk’imyaka irenga 5 imbere akina neza.

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo Dani Carvajal yabwiye Real Madrid TV ko ikipe ishaka gutangira neza.Ati “Intego iracyari imwe,guhatanira buri kimwe.Turashaka gutangira La Liga neza,tukabona amanota menshi bishoboka mbere y’uko ikiruhuko mpuzamahanga kigaruka mu Ukwakira.”

Sociedad igiye kujya muri uyu mukino nyuma yo kunganya 1-1 mu mukin wa mbere wa La Liga na Villarreal.

Osasuna na Granada nizo ziyoboye La Liga nyuma yo gutsinda umukino w’umunsi wa mbere utaragaragayeho amakipe y’ibigugu.

Abakunzi ba Ruhago muri Afurika bazifatanya n’isi yose kureba imikino ya La LIGA kuri Shene ya world football ya Startimes.

Peter Auf der Heyde

Peter Auf der Heyde n’umwanditsi ukomeye wa siporo watsindiye igihembo mu gukora inkuru zicukumbuye ku mashampiyona akomeye.

Uyu avuka muri Afurika y’Epfo,akurikirana imikino nyafurika n’iyo ku mugabane w’I Burayi ndetse yabashije gukurikirana ibikombe bya Afurika 12 biri kuba live.

Yahoze akuriye itangazamakuru rya siporo mu cyongereza mu rugaga rw’itangazamakuru mu Budage [German Press Association],ubu ni inararibonye muri Bundesliga.

Auf der Heyde yakinnye nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Bosmont Chelsea mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo,ubu amara igihe kinini azenguruka afurika y’Epfo,Ubudage na UK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa