skol
fortebet

Skol na GIZ bari guhugura abakora muri Hotel na Resitora ku mitangire ya serivisi izira amakemwa

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

GIZ ibinyujije mu mushinga wayo “HANGA AHAZAZA”, ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL RUSANZWE RUKORA IBINYOBWA BISEMBUYE N’IBIDASEMBUYE bari mu bikorwa byo gutanga amahugurwa ku batanga serivise mu tubari, restaurants na hoteli, kugira ngo barusheho kunoza neza serivise batanga.
Ibi bikorwa byatangiye mu ukuboza 2020, abahugurwa bahabwa amsomo y’iminsi 2 kandi bagahabwa icyamgomwa kigaragaza ko bahuguw en’ubumenyi bahawe ubwo aribwo.
Giz na skol batangaza ko binyuze muri iyi gahunda ya :HANGA (...)

Sponsored Ad

GIZ ibinyujije mu mushinga wayo “HANGA AHAZAZA”, ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL RUSANZWE RUKORA IBINYOBWA BISEMBUYE N’IBIDASEMBUYE bari mu bikorwa byo gutanga amahugurwa ku batanga serivise mu tubari, restaurants na hoteli, kugira ngo barusheho kunoza neza serivise batanga.

Ibi bikorwa byatangiye mu ukuboza 2020, abahugurwa bahabwa amsomo y’iminsi 2 kandi bagahabwa icyamgomwa kigaragaza ko bahuguw en’ubumenyi bahawe ubwo aribwo.

Giz na skol batangaza ko binyuze muri iyi gahunda ya :HANGA AHAZAZA” bamaze guhugura abakora muri restaurant, bar na hotel abagera kuri 62 barimo ab’igitsinagabo 25 n’ab’igitsina gore 37. Abandi 92 bakaba bakiyakomeje.

Umuyobozi muri GIZ Hanga Ahazaza, Ludovic Gelin, yavuze ko bafitanye imikoranire na Skol muri ibi bikorwa aho uru ruganda ruzana abahugurwa bavuye muri restaurant, bar na hotel zicuruza ibinybwa by’uru ruganda naho giz ikazana abarimu babyigiye bakabahugura.

Yakomeje ati “Twagiranye imikoranire na Skol nyuma yo kubona ko mu rwego rw’amahoteli hakiri ibibazo mu itangwa rya serivisi, muri aya mahugurwa tuba tugamije kongera ubumenyi bw’abatanga serivisi tubaha ubumenyi mpuzamahanga mu mitangire ya serivisi no kwakira abakiliya”.

Ludovic Gelin, Umuyobozi muri GIZ Hanga Ahazaza

Ivan Wulffaert, Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, avuga ko uyu mushinga ugamije guhindura imibereho y’abakora akazi ko gutanga serivisi kugira ngo batange serivise nziza.

Yagize ati:”abakozi batanga servisi ni nabob a ambasaderi b’ibigo bakorera ndetse n’igihugu muri rusange, kuko uwo bahaye serivisi nziza agenda anafite isura ziza y’igihugu. Ni nayo mpamvu turi gukorana n’abafatanyabikorwa ngo tubongerere ubumenyi mu gutanga serivisi nziza no kwakira abakiliya kandi nabo bibazamurire urwego rw’imibereho myiza haba kuri bo n’imiryango yabo”.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi wa Skol mu Rwanda

Mukahirwa Clementine, ari mu bakora akazi ko gutanga serivisi ariko ataribyo yize avuga ko amahugurwa yari akanewe byatumye ahindra uburyo yakiragamo abamugana.

Yagize ati “Aya mahugurwa yamfashije kumenya gutanga serivise nziza, nkange wakoraga akazi ntigiye yaramfashije cyane, nk’ubu nzi ko abakiliya baje ari umuryngo uhera mu kwkira abana, umubyeyi w’umugore ughruts umugabo. naje gusobanukirwa byinshi. Nasobanukiwe neza uburyo nyabwo bwo kwegeramo umukiliya no kumufata neza. Ibintu nize mu ishuri ntaho byari bihuriye n’ibyo nkora. Mu by’ukuri guhugurwa byaramfashije cyane ku buryo ubu nkora ibyo nzi kandi nsobanukiwe.”

Mukahirwa Clementine, umwe mu bahuguwe

Muri ibi bikorwa by’amahugurwa, Skol ivuga ko hamaze gukoreshwa ingengo y’imari ibarirwa hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw utibagiwe ibyo batabariye amafaranga nko gutegura ndetse n’abakozi bayakurikirana umunsi ku wundi.

Biteganyijwe ko skol na giz bazahugura abantu bareng 600. Amaseerano bafitanye ageza mu kuboza uyu mwaka.

Skol isanzwe igaragara mu bikorwa binyuranye byo gufasha mu itarambere n’imibereho myiza. Skol ni umuterankunga wa mbere w’irushanwa ry’amagare, ni umufatanyabikora wa rayon sport, itera inkunga, skol kandi igurira uniforme ndetse n’ibikoresho by’ishuli abanyeshuli hirya no hino mu gihugu barenga 2500, ikishyurira mutuelle abaturiye ikicaro cy’uruganda mu nzove batishoboye n’ibindi.

Mu cyegeranyo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyashyize ahabona mu cyumweru gishize ku bijyanye n’umusarure mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije n’icy’umwaka ushize, NISR,yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2021 umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereyeho 3.5%, ariko mu rwego rw’amahoteli na za Resitora wabaganutse bikabije kubera Covid-19 bigera ku kigero cya 34%.

Ubuyobozi bwa Skol ndetse na GIZ buvuga ko n’ubwo abo bari guhugura bari gukora mu gice cya servisi cyagizweho ingaruka zikomeye na COVID19 bitabuza ko abakurikira amahugurwa babishyiramo umuhate kuko aho iyi ndwara izararangirira bazaba bashakishwa ku isoko kuko abazaba bakeneye serivisi umubare wabo uzikuba cyane kurusha mbere.

Aba Bayobozi banavuga ko ikiyongereyeho ari uko ubumenyi buhabwa abahugurwa babukoresha n’ahandi hose hatangwa serivisi atari muri restaurant na Hotel gusa, no muri za Supermarket na za Alimentation bakoramo.

Skol isanzwe igaragara mu bikorwa binyuranye byo gufasha mu itarambere n’imibereho myiza. Skol ni umuterankunga wa mbere w’irushanwa ry’amagare, ni umufatanyabikora wa rayon sport, itera inkunga, skol kandi igurira uniforme ndetse n’ibikoresho by’ishuli abanyeshuli hirya no hino mu gihugu barenga 2500, ikishyurira mutuelle abaturiye ikicaro cy’uruganda mu nzove batishoboye n’ibindi.

Foto/Igihe

Ibitekerezo

  • Mwakoze cyane kuko muri hospitality service iracyari hasi cyane pe.
    Ubutaha natwe muzatumenyeshe tuzitabira.
    Murakoze

    Bica muzihe nzira ng’umuntu ukeneye ayomahugurwa ngwayitabire nkanjye ndayakeneye ariko sinzi ibigenderwaho ngonyitabire murakoze.

    Bica muzihe nzira ng’umuntu ukeneye ayomahugurwa ngwayitabire nkanjye ndayakeneye ariko sinzi ibigenderwaho ngonyitabire murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa