skol
fortebet

Inkuru nziza ku bigo bishaka kumenyekanisha ibikorwa na cyamunara ku buryo bworoshye

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Muri Kamena 2019, Multi Design Group yatangije urubuga rwa internet www.mdgrou.com akaba ariho cyamunara zamamarizwa, uru rubuga rukaba rumeze nk’isoko aho umuntu wese ashobora gushyiraho inzu cyangwa ikibanza agurisha, abaguzi bakabasha kukibona ako kanya.

Sponsored Ad

Uru rubuga ni rumwe mu zigurishirizwaho imitungo itimukanwa rusurwa cyane mu Rwanda rukaba rukurikirwa n’abantu benshi baba abo hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Canada, Australie, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi birimo n’ibyo muri Afurika.

Ubusanzwe cyamunara zitangazwa hashingiwe ku mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) No 03/2010 yo ku wa 16/11/2010.

Mu minsi ishize, amatangazo ya cyamunara yanyuzwaga mu binyamakuru byandika ku mpapuro ariko abayatanga baza kugaragaza imbogamizi zirimo gukererwa gutangazwa n’igiciro gihanitse basaba ko byahindurwa.

Itegeko riteganya ko nibura hagomba kubaho ikinyuranyo cy’iminsi irindwi hagati ya cyamunara n’iyindi.

Ku wa 28 Kanama 2019 nibwo RDB yamenyesheje abatanga amatangazo ya cyamunara gutangira kwifashisha ibitangazamakuru byandikira kuri internet.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umwanditsi Mukuru muri RDB, Kayibanda Richard.

Cyamunara yamamazwa mu buryo butatu burimo kuba umukiliya wa www.mdgrou.com yafungura konti kuri uru rubuga akajya ashyiraho amatangazo ye, kuba yasaba kwamamarizwa; aha iyo ukoresheje ifoto ku cyamunara igiciro cyabyo kiba gitandukanye n’icy’umuntu utakoresheje ifoto.

Umukozi ushinzwe serivisi zo kugurisha imitungo itimukanwa muri Muli Design Group Ltd, Ndayisaba Nkotanyi Cedric yagize Ati “Turashishikariza amabanki atandukanye kutugana kugira ngo bamamaze ibyamunara ku rubuga rwacu, Kubera ko uru rubuga ruzwiho gucuruza imitungo itimukanwa, ni ahantu heza bashobora kumenyekanisha cyamunara zabo bakabona abantu benshi babagana kuko dufite abantu benshi badusura umunsi ku wundi.”

Yakomeje avuga ko kubera uburyo uru rubuga rumaze kubaka ubukombe, rwaba umuyoboro mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye abantu bafite.

Uru rubuga ni amahirwe ku basanzwe banakora ubukomisiyoneri mu bice baherereyemo cyangwa bakoreramo, kuko ubyifuza ashobora gushyiraho amafoto y’inzu cyangwa ikibanza ari kugurisha abakiliya bakabibona byoroshye.

Kubashaka kwamamaza imutungo bagurisha cg bakodesha, bafungura konti ku rubuga bakabikorera aho bari aho ariho hose bidasabye gukora ingendo ndende kuko byose bikorerwa ku rubuga akarusho nuko Kuri ubu hariho poromosiyo y’amezi abiri aho abantu bamamariza kurubuga www.mdgrou.com bitewe ningano , ubwiza n’umwimerere wibyo bamamarizaho bakazahabwa ibihembo . Kubindi bisobanuro mwasura uruga www.mdgrou.com cyangwa mugahamagara numero:

Tel: +250782456085


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa