skol
fortebet

Bugesera: Uwafatwaga nk’inyangamugayo yireze ko muri jenoside yakorewe abatutsi yishe babiri

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tujyinama Silas, w’imyaka 64 y’ amavuko, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, yemereye imbere y’abaturage ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu gitero cyishe abantu 10, we ku giti cye akaba yarishe babiri muri bo.
Uyu mugabo utuye mu mu murenge wa Mwogo , Akagari ka Rurenge Umudugudu wa Rurenge, ngo yireze iki cyaha mu gihe bari mu biganiro byo kwibuka biri kubera kuri site ya Bukunyu, ikiganiro bariho kikaba cyavugaga ku bimenyetso biranga (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tujyinama Silas, w’imyaka 64 y’ amavuko, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, yemereye imbere y’abaturage ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu gitero cyishe abantu 10, we ku giti cye akaba yarishe babiri muri bo.

Uyu mugabo utuye mu mu murenge wa Mwogo , Akagari ka Rurenge Umudugudu wa Rurenge, ngo yireze iki cyaha mu gihe bari mu biganiro byo kwibuka biri kubera kuri site ya Bukunyu, ikiganiro bariho kikaba cyavugaga ku bimenyetso biranga ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu mugabo wireze akanemera icyaha cyo kwica abantu babiri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, atiyigeze afungwa cyangwa ngo aburanishwe n’inkiko Gacaca kuko ngo bamufataga nk’inyangamugayo.

Tujyinama Silas ubu yamaze kugezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mwogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa