skol
fortebet

Byinshi ukwiye kumenya ku gikombe cya FIFA Confederations Cup gitangira kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu gihe dusigaje amezi 12 kugira ngo twihere ijisho igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018 kuri ubu ikigezweho ni irushanwa rigiye guhuza amakipe yatwaye ibikombe kuri buri mugabane hiyongereyeho igihugu cyatwaye igikombe cy’isi ari cyo Ubudage.
Iri rushanwa rigiye kumara ibyumweru bibiri rihanzwe amaso n’abakunzi ba ruhago ku isi riba umwaka umwe mbere y’igikombe cy’isi aho amakipe umunani agabanywa mu matsinda 2 akesurana mpaka habonetse utwaye igikombe. Confederations (...)

Sponsored Ad

Mu gihe dusigaje amezi 12 kugira ngo twihere ijisho igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018 kuri ubu ikigezweho ni irushanwa rigiye guhuza amakipe yatwaye ibikombe kuri buri mugabane hiyongereyeho igihugu cyatwaye igikombe cy’isi ari cyo Ubudage.

Iri rushanwa rigiye kumara ibyumweru bibiri rihanzwe amaso n’abakunzi ba ruhago ku isi riba umwaka umwe mbere y’igikombe cy’isi aho amakipe umunani agabanywa mu matsinda 2 akesurana mpaka habonetse utwaye igikombe. Confederations Cup nayo iba buri nyuma y’imyaka 4 nkuko bimeze ku gikombe cy’isi.

Iki gikombe gihuza imigabane yose y’isi uko ari 6 hakiyongeraho ikipe yatwaye igikombe cy’isi ndetse n’izacyakira mu mwaka ukurikira iryo rushanwa.Iyo migabane ni Uburayi,Amerika y’amajyarugu n’iyamajyepfo,Afrika,Asia na Oseyaniya.

Uyu mwaka uko amakipe azahura:

Aya makipe agabanyije mu matsinda 2 nk’ibisanzwe aho itsinda A ririmo Uburusiya burakira iki gikombe,Portugal yatwaye igikombe cy’Uburayi,New Zealand yatwaye igikombe cyo muri Oseyaniya na Megizike yatwaye igikombe cyo muri Amerika y’amajyaruguru.

Mu itsinda B rikomeye cyane harimo Ikipe ya Chile yatwaye “ Copa America” irushanwa rihuza ibihugu byo muri Amerika y’amajyepfo,Ubudage bwatwaye igikombe cy’isi,Cameroon yatwaye igikombe cy’Afurika na Australia yatwaye igikombe cyo muri Aziya.

Iki gikombe cyatangiye mu mwaka wa 1985 cyitiriwe Artemio Franchi wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi wapfuye azize impanuka y’imodoka aho cyagombaga guhuza ikipe yatwaye Euro n’iyatwaye Copa Amerika gusa nyuma y’imyaka 7 amakipe 4 yahuriye muri Arabia Saoudite akina iri rushanwa ryatwawe na Argentina aho nyuma y’aho mu mwaka wa 1995 cyaje kwitwa King Fahd Cup cyegukanwa na Denmark gusa nyuma y’aho FIFA yafashe umwanzuro wo kugishyira kuri gahunda yayo mu mwaka wa 1997.

Nta kipe nimwe iratwara Confederations Cup ngo inatware igikombe cy’isi umwaka ukurikira naho ikipe igifite inshuro nyinshi n’ikipe ya Bresil imaze kugitwara inshuro 4 (1997, 2005, 2009, 2013) mu gihe Ronaldinho na Cuauhtémoc Blanco wa Mexique basangiye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa aho bafite ibitego 9.

Ikintu kitazibagirana mu mateka y’iki gikombe ni uko ari cyo umunya Cameroon Marc Vivien Foe yapfiriye mu kibuga ari gukina ku italiki ya 06 Kamena 2003 imikino yari igeze muri kimwe cya kabiri aho ikipe ya Cameroon yakinaga na Colombia Umukino wari ugeze ku munota wa 72 kuri stade ya Gerland mu mugi wa Lyon mu Bufaransa.uyu musore akaba yari afite imyaka 28.

Bimwe mu bigize iri rushanwa ni uko abakinnyi bazarikina baturuka mu makipe (clubs) 118.umukinnyi uzakina iri rushanwa akuze kurusha bandi ni Marc Marquez ufite imyaka 38.Umutoza muto muri iri rushanwa ni Anthony Hudson wa New Zealand.Ikipe ifite ifite impuzandengo y’abakinnyi bakuze ni Chile imyaka 29 mu gihe igihugu gifite impuzandengo y’abakinnyi bato ari ubudage ku myaka 24.umukinnyi muto uzagaragara muri iri rushanwa ni umunya New Zealand Dane Ingham ufite imyaka 18 ni amezi 9.

Ibikombe 3 mu icyenda bya Confederations cup bimaze gukinwa byatwawe nigihugu cyakiriye irushanwa aho mu mwaka wa 1999 cyatwawe na Mexique,2003 Ubufaransa mu gihe 2014 cyatwawe na Bresil.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye bazitabira iki gikombe hari umusore Cristiano Ronaldo,Alexis Sanchez,Arturo Vidal,n’abandi.

Umukino ufungura, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 kamena mu itsinda A ikipe y’Uburusiya izahura na New Zealand ku I saa kumi n’ebyiri.Uyu ukaba ariwo mukino rukumbi uzaba mu gihe ku cyumweru saa kumi n’ebyiri ikipe ya Portugal izacakirana na Mexico mu gihe saa tatu ikipe ya Cameroon izahura na Chile.

Tuzagenda tubagezaho byinshi mu bizabera muri iki gikombe cya Confederations cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa