skol
fortebet

GAERG igiye Kwibuka Imiryango 886 yazimye muri Nyabihu, Rubavu na Rutsiro

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Umuryango w’Abacitse ku Icumu Barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) uribuka imiryango yazimye, uyu muhango uzabera mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rubavu muri Stade ya Rubavu.
Kuvuga ko umuryango wazimye ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe wasigaye muri urwo rugo, ababyeyi n’abana babo bose barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru muri uwo muryango.
Turiho ngo tubibuke kandi tubikora uko (...)

Turiho ngo tubibuke kandi tubikora uko umwaka utashye mu nsanganyamatsiko igira iti “Ntukazime Nararokotse”.

Kuva mu mwaka wa 2009, Umuryango GAERG watangiye kwibuka gukora ubushakashatsi ku Miryango Yazimye, hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 7,797 yazimye yari igizwe n’abantu 34,823, muri aba harimo imiryango 886 yari igizwe n’abantu 4,256 bo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, GAERG yabaruwe muri uyu mwaka.

Iri barura rimaze gukorwa mu turere 17, intego ikaba ari ukugera mu turere 13 dusigaye.

Umuyobozi wa GAERG, Olivier Mazimpaka avuga ko kuba hari imiryango yazimye bigaragaza ko Jenoside yateguwe ndetse igakoranwa ubukana bukomeye hagamijwe kurimbura Abatutsi, ntihasigare n’umwe wo kubara inkuru.

Avuga ko kwitabira igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubaha agaciro kuko batagira n’umwe ubibuka.

Yagize ati “Kwitabira igikorwa cyo kwibuka Imiryango Yazimye ni uguha agaciro ubuzima bw’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta babo bafite babibuka. Iyo tubibuka twibuka amazina yabo, twibuka ibyo bakoraga, twibuka inzozi zabo, n’icyo bashakaga kuzaba cyo, kugira ngo nubwo bishwe ubuzima bwabo n’inzozi zabo tuzibuke.”

Ibitekerezo

  • Ibyo nibyagaciro reka twibuke abo bazimye gusa turahari aho ntanumwe wabo warokotse tweturahabereye tuzahura tubibuka iminsi yose

    Ibyo nibyagaciro reka twibuke abo bazimye gusa turahari aho ntanumwe wabo warokotse tweturahabereye tuzahura tubibuka iminsi yose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa