skol
fortebet

Kwibuka 23: Amatariki akomeye y’itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside 1991-1994 igice cya nyuma

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu 1994
......, Ibi bikorwa by’urugomo no gutegura Jenoside byamaganywe icyo gihe n’Imiryango nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu irimo PRO-FEMMES Twese Hamwe, CLADHO na CCOAIB. Raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe muri 1997 yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo muri mutarama 1994 Leta y’u Rwanda yateguraga Jenoside.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 21-22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y’Ubufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe; MINUAR yarayisatse isangamo (...)

Sponsored Ad

Mu 1994

......, Ibi bikorwa by’urugomo no gutegura Jenoside byamaganywe icyo gihe n’Imiryango nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu irimo PRO-FEMMES Twese Hamwe, CLADHO na CCOAIB. Raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe muri 1997 yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo muri mutarama 1994 Leta y’u Rwanda yateguraga Jenoside.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 21-22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y’Ubufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe; MINUAR yarayisatse isangamo ibisanduku 90 byuzuyemo intwaro zigenewe ingabo z’u Rwanda kandi amasezerano y’Arusha yari yarabujije igurwa n’itangwa ry’intwaro. Ku itariki ya 27 mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi cyane bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasilikare b’Ababiligi ba MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi. Ibyo biganiro byaje bikurikira inama yari yahuje abayobozi bakuru ba MRND barimo Joseph NZIRORERA, Edouard KAREMERA, Jean Pierre HABYARIMANA (umuhungu wa Perezida HABYARIMANA) na Robert KAJUGA wayoboraga Interahamwe ku rwego rw’igihugu ; bakaba baremeje muri iyo nama gahunda yo gucengeza mu Nterahamwe amatwara yo kurwanya abasilikare b’Ababiligi bo muri MINUAR. Hatanzwe n’amabwiriza ko Interahamwe zitagomba kuzongera gukurukiza amabwiriza atanzwe n’ingabo za MINUAR z’Ababiligi, zikitegura guhangana nabo no kubangisha abaturage ku buryo bushoboka.

c) Imenyekanishwa ry’itegurwa rya Jenoside muri LONI

Ku itariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga TURATSINZE Abubakar, alias Jean Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo DALLAIRE wayoboraga ingabo za LONI mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri ku munsi, ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, ko lisiti z’Abatutsi zamaze gukorwa, ko kandi kuva MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo. Jenerali DALLAIRE yanditse inyandiko ayoherereza Umuryango w’Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa b’itegurwa rya Jenoside.

Ku itariki 12 Mutarama 1994, DALLAIRE yahawe igisubizo cyasinyweho n’umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwa Iqbal RIZA wari wungirije Koffi ANNAN wayoboraga serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza DALLAIRE kwinjiza MINUAR mu bikorwa byo gufatira intwaro. Iqbal RIZA yongeyeho ko icyo DALLAIRE yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida HABYARIMANA na ba Ambasaderi b’Ububiligi, Ubufransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. DALLAIRE yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.

UMWANZURO

Ibi bimenyetso bike CNLG igaragaje muri iyi nyandiko birerekana ubukana bw’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo Jenoside yabaye impanuka, ahubwo ni igikorwa cy’ubwicanyi cyateguranywe ubuhanga na Guverinoma y’u Rwanda n’ingabo zayo, babifashijwemo n’amahanga, cyane cyane abategetsi b’Ubufaransa. Umuryango w’Abibumbye nawo wamenye icyo gikorwa wanga gukora ibishoboka ngo uhagarike ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside. Ni ikimwaro ku isi yose. Kubyibutsa ni ngombwa kuko abapfobya n’abahakana Jenoside badahwema gukwiza ibinyoma byabo bigoreka ukuri, byangiza amateka kandi bigatesha agaciro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse cyangwa zihorwa kuba zaranze gufatanya n’abicanyi.

Ibi twabyanditse twifashishije urubuga rwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa