skol
Kigali

#Kwibuka 27: Ibyaranze itariki 10 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside

Kwibuka   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 April 2021

Uyu n’umunsi wa Kane w’icyumweru k’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Jenoside yabaye mu gihe cy’amezi atatu gusa, ihitana abaremga miliyoni.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaraza ibikorwa by’ubugome byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Mata 1994. Kuri uwo munsi, imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10 000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye. Kuri uyu munsi kandi, CNLG ivuga ko Abatutsi bagera ku 10 000 biciwe kuri kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, hari muri komini Ngenda, muri Bugesera.

Ku wa 10 Mata 1994 kandi, interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe Abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa. Na none kandi Abatutsi bari bahungiye ku bitaro bya Kiziguro barishwe kuri uwo munsi.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, inavuga ko ku wa 10 Mata 1994, abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysali i Kigali, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora no muri ISAR Karama.

Ikindi ni uko ku wa 10 Mata 1994 Abatutsi barenga 7 564 biciwe kuri Kiliziya gatolika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2 522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga.

Ibitero byabishe byabaga biyobowe na assistant Burugumesitiri wa Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, ndetse n’uwari konseye wa Segiteri Gahanga wari waravuye mu gisirikare hamwe n’abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye amahanga arebera, mu gihe Isi yose yari yaravuze ngo “Never Again” ishaka kuvuga ko nta Jenoside izongera kubaho. Nyuma y’iyi Jenoside, n’ubwo benshi muri aba yabaye barebera, bumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho, ariko ruriho, rwariyubatse kandi rurakomeje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#Kwibuka28:Ubuyobozi n’abakozi ba Cogebanque basuye Urwibutso rwa...

Ubuyobozi n’abakozi ba Cogebanque bifatanije n’Abanyarwanda ku nshuro ya 28...
25 April 2022 0

Kinazi-Ruhango: Barasaba inzu y’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu...

kuri uyu wa 24 Mata 2022 ,hibutswe ku ncuro ya 28 Abatutsi biciwe mu gice...
25 April 2022 0

#Kwibuka28: Amb. Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda guharanira ko...

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baherereye muri Suwede bakoze igikorwa cyo...
25 April 2022 0

#Kwibuka28: Bank ya Kigali yunamiye abari abakozi bayo, bifatanya...

Ku nshuro ya 28 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata...
23 April 2022 0

#Kwibuka28: Ministre Bizimana yeretse urubyiruko abo kwigiraho igihe bahawe...

Dr Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano...
22 April 2022 0

Abakozi ba Marriott Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe...

Ubuyobozi n’abakozi ba Hotel ya Kigali Marriott bifatanije n’Abanyarwanda mu...
22 April 2022 0